| Umujinya ni rimwe mu marangamutima umuntu agira bitewe no gukomereka ku mutima, kubura ikintu, kurakara n’ibindi. Ubundi umujinya akenshi ni wo ugaragaza umuntu uwo ari we n’ubunyangamugayo bwe. Twifashishije Wikipedia kugira ngo tubashe gusobanukirwa umujinya icyo ari cyo ndetse nuko bigenda kugira ngo umuntu awugire. Nyuma yo kumenya ko umujinya ari irangamutima nk’ayandi yose na nyirabayazana reka turebe mu mubiri w’umuntu uko biba bimeze : Ubundi umujinya ushobora kugaragazwa n’ibintu bitandukanye ariko cyane cyane igikorwa cyidasanzwe cyangwa kurwana ni byo bihita biduhishurira ko umuntu yarakaye. Iyo umuntu ajya kurakara, umutima hamwe n’uburyo ahumeka, umuvuduko wabyo uriyongera, umutima wohereza amaraso menshi ku gice cya ruguru, niyo mpamvu nko ku bazungu barakara bagatukura, imihumekere nayo ijya ejuru ni yo mpamvu uzasanga umuntu avugira hejuru cyane iyo yarakaye. Uburakari bunatuma umubiri w’umuntu wikunja, ni yo mpamvu akenshi usanga, umuntu yafunze usura, ingumi ndetse ari no guhekenya amenyo, hari naho bigera rero gukunja isura no guhekenya amenyo, umuntu akumva ntibihagije agatera urusaku cyangwa akamo. Amahirwe umujinya umara igihe gito gishoboka, akenshi iyo umuntu abonye ikimurangaza uhita ushira. Gusa hari igihe udashobora guhita ugenda gutyo gusa, iyo umuntu bamurenganyije cyangwa bamwimye ikintu akwiye, kuko umuntu warakaye cyane, ntabwo ashobora gukorera umuntu ikintu kingana n’icyo yamukoreye cyamuteye uburakari, ahubwo ashobora kugikuba inshuro 100. |