UMUNTU WIGEZE KURWARA KANSERI Y'IBERE, ABA AFITE AMAHIRWE MENSHI YO KONGERA KUYIRWARA

Publié le par OLIVIER

Imibereho y’ umuntu ishobora kugira uruhare mu gutuma yongera kurwara kanseri y’ibere bwa kabiri.Abantu bigeze kurwara kanseri y’ ibere bagakira baba bafite amahirwe menshi yo kongera kurwara iyi kanseri bwa kabiri kurusha abagore baba batarigeze kuyirwara na rimwe, ariko kandi nanone ahanini bikaba biterwa nukouyu muntu aba abayeho.

Ese biterwa n’ iki?

Nubwo bitari byasobanuka neza, bimaze kugaragara ko imibereho mibi ari kimwe mu bituma kanseri y’ibere igaruka.

Urubuga yahoo.com/santé rutangaza ko, Ubushakashatsi bwerekanye ko umubyibuho ukabije , kunywa ibisindisha (inzoga) no kunywa itabi bituma umuntu ashobora kurwara nta kabuza kanseri y’ ibere inshuro ya kabiri yarigeze kuyikira.


Ph.D Christopher i.LI wabwanditse yagize ati:’’twasanze abagore bafite umubyibuho ukabije baba bafite amahirwe 50% yo kongera kuyirwara, abagore banywa inzoga byibura icupa rimwe ku munsi baba bafite amahirwe 90% naho abagore banywa itabi baba bafite amahirwe angana na 120% yo kongera kurwara kanseri y’ ibere.



Ubu bushakashatsi kandi bwasanze abagore basanzwe banywa itabi bakanywa n’ inzoga 7 mu cyumweru baba bafite amahirwe yo kongera kurwaya iyi kanseri nta kabuza.

Ese kuki bigenda gutya?

Abahanga berekanye ko kuba ufite umubyibuho ukabije cyangwa se unywa inzoga bifitanye isano no kwiyongera mu mubiri ku musemburo bita estrogen; kandi iyi estrogen yongera umuvuduko wa kanseri y’ ibere. Itabi ryo basanze rifite uburozi bwita carcinogens buba mu mwotsi kandi ritera ingaruka mbi ku buzima.


Ibi ni byiza ko wabibwira inshuti yawe uzi yagize ibibazo bya kanseri mu bihe byashize. Kuko ni byiza ko babimenya kugira ngo birinde, kuko ibi tuvuze haruguru byongera amahirwe bishobora kwirindwa. Mubabwire muti “mucungane n’ ibiro byanyu, munywe inzoga nke cyane kandi mureke itabi burundu!” Ibi ni ibyatangajwe na Ph.D Christopher i.LI.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article