David na Victoria Beckham bagiye kwibaruka umwana wa kane

Publié le par OLIVIER

Umuryango wa Beckham ugiye kwibaruka umwana wa kane uyu akaba ari umukobwa utegerejwe kandi mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka.

Mu minsi ishije ubwo Victoria yagaragaraga ku kibuga cy’ indege i Londres mu Bwongereza, benshi bibajije niba atwite koko nk’ uko babitangaje ku mugaragaro kuko inda ye ntiyagaragaraga habe na gato ndetse hakurijwemo kwibaza uko uwo bazabyara azaba angana kuko atabasha no kugaragara bamutwite.

image
David Beckam n' umuryango we

Uyu muryango rero n’ uko AFP yabitangaje, wishimiye uyu mwana ugiye kuvuka, bashimishijwe cyane n’ uko basanze uwo bategereje ari umukobwa, uyu mwana kandi bakaba bamutegerezanye amatsiko menshi cyane ku buryo David atari yiyumvisha ukuntu agiye kuzajya avuga noneho ngo “Umukobwa wanjye”.

Tubibutse ko David Beckham w’ imyaka 35 na Victoria Caroline Adams w’ imyaka 36 bakoze ubukwe kuwa 4 Nyakanga 1999 bakaba batuye muri Leta ya Los Angeles guhera mu kwa 7/2007 bakaba bafitanye abana 3 b’ abahungu: Brooklyn Joseph Beckham wavutse tariki 4 Werurwe 1999 avukira mu Bwongereza, Romeo James Beckham yavutse tariki 1 Nzeri 2002 nawe avukira mu Bwongereza ndetse na Cruz David Beckham wavutse tariki 20 Gashyantare 2005 avukira muri Madrid.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article