Philippine: Agiye kuba umuntu mugufi ku isi ku myaka 18 afite santimetero 56

Publié le par OLIVIER


Mu gihe habura amezi hafi atatu ngo yuzuze imyaka 18, Junrey Balawing niwe muntu muto cyane ku isi n’uburebure bwa santimetero 56.

Junrey Balawing akomoka mu gihugu cya Philippine , mu kwezi kwa Kamena azuzuza imyaka 18. Ubu umuntu muto ku isi yitwa Khagendra Thaga Magar ukomoka mu gihugu cya Nepal, akaba areshya na santimetero 65.5 kandi akaba afite imyaka 18. Birumvikana ko ari muremure umugereranyije na Junrey Balawing, kuko amurusha santimetero 9.5.

Junrey Balawing ntabwo yakuze neza kuva agifite umwaka 1. Ababyeyi be bibatera ubwoba, abaganga nabo ntibabashije kumenya aho ikibazo cyari gishingiye. Ariko bahaye inama ababyeyi be ko bagombaga kujya bamuha vitamine ariko ntacyo byatanze.

Nubwo ahagarara bimugora, mubyeyi avuga ko azakomeza kumufasha no kumwitaho. Junrey Balawing avukana n’abavandimwe b'abahungu 3 na bashiki be 3. Abo iyo bagiye ku ishuli, we agumana na nyina.

Kuba umuntu mugufi wa mbere ku isi nibyo iyo ngimbi ibona ko ari iby’ingenzi kuri yo kuko bizatuma amenyekana cyane akaba icyamamare ku rwego mpuzamahanga.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article