| Amasohoro, mu gifaransa twita sperme, ubundi afite koko intungamubiri, ariko izo ntungamubiri si izo gutunga umugore uhuye n’umugabo mu mibonano, ahubwo izo ntungamubiri ziba mu masohoro ni izo gutunga intanga, arizo spermatozoides. Izo ntungamubiri ziba mu masohoro ngo zitunge intanga ngabo rero, ni vitamine c, na vitamine B12. Hakabamo kandi n’imyunyu ngungu nka Calcium, magnésium, phosphore, potassium na Zinc. Si ibi gusa kuko habamo n’amasukari yitwa fructose na sorbitol. Hanyuma kandi uretse ibi, mu masohoro habamo n’ibisigazwa, cyangwa se quantité nkeya z’imisemburo imwe n’imwe, nka Testostérone. Ikindi nakubwira, ni uko amasohoro agira n’abasirikare, les anticorps, aba basirikare akaba ari abo kurwanya icyaza cyose gishaka kwangiza intangangabo ziba ziri muri aya masohoro. Kubera ibyo bintu byose biba mu masohoro, bijya bishoboka ko umubiri w’umugore ushobora kugira allérgie, cyangwa se ntiwakire neza amasohoro. Gusa ngo ibi ntibikunda kubaho. Iyo bibayeho rero ubibwirwa n’uko aho amasohoro yakoze kuri uriya mubiri worohereye w’umugore mu gitsina, ngo harabyimba. Iyo kwa muganga bagusuzumye rero bagasanga ugira iyo allérgie ku masohoro, nta kindi uba wakora ngo uzirinde uretse kujya ukora imibonano ukoresheje agakingirizo. Kugirango azabyare rero icyo gihe, habaho nyine gukoresha bwa buryo bwo kwa muganga bwadutse, bwo kuvoma intanga mu mugabo hanyuma bakazitera mu mugore babikoreye muri laboratoire. Reka nakubwire ko rero ubundi amasohoro, cyangwa se urwo rurenda rubereyeho gutunga intangangabo mu gihe gito, agizwe n’ibintu bitatu, cyangwa se amaliquides atatu yiteranya : hari amazi ava muri prostate, hakaba ayandi ava muri vésicules séminales, ndetse n’andi avuburwa na glandes de Cowper. Ayo yose rero ariteranya akabyara amasohoro. Amasohoro ntaza angana ku bagabo bose. Kandi nta n’ubwo aza angana igihe cyose. Biterwa n’imyaka umuntu afite, bigaterwa niba aheruka gukora imibonano vuba cyangwa se arimo ayikora buri kanya, n’ibindi byinshi. Ubundi rero amasohoro ashobora gutera inda akaba aba nibura abitse hagati ya miliyoni 20 na miliyoni 200 z’intangangabo muri ml imwe gusa. Ubundi amasohoro muri rusange akaba aba hagati ya ml 2 na 5, n’ubwo hari abagira aya ml 6, hakaba n’abagira aya ml 1,5. Amasohoro ashobora kubika amavirus yanduza indwara nka SIDA, hamwe n’umwijima B na C. |