Burya kwibagirwa bikabije mu zabukuru si ibisanzwe ahubwo ni uburwayi bwitwa « ALZHEIMER »

Publié le par OLIVIER

 


Akenshi abageze mu zabukuru baribagirwa cyane tukavuga duti ni ko bigenda, ni ibisanzwe n`ibindi nk`ibyo, nyamara si ibisanzwe ahubwo ni uburwayi, uretse ko akenshi usanga ubwo burwayi bwibasira koko abageze mu zabukuru.

Indwara ya « Alzheimer » ni indwara ifata mu bwonko igatera kwibagira ibyabaye (trouble de la memoire) no kuyoberwa aho uri (trouble de l`orientation) mu gihe icyo ari cyo n`ahantu aho ari ho hose. Iyo ndwara yitirirwa umuganga w`umudage Aloïs Alzheimer wabashije gusobanura bwa mbere iby`iyo ndwara mu w`1906.

Mbese uyimenya ute ?

Iyo ndwara yigaragariza bwa mbere mu gutangira kwibagirwa utuntu duto ndetse no mu mihindukire y`imyitwarire. Umuntu atangira kwibagirwa ibintu byabaye mu gihe gito, nk`ibiganiro aba yagiranye n`abantu cyangwa se agasubiramo interuro inshuro nyinshi ariko ntabimenye.

Uko iminsi igenda ishira niko indwara igenda ikura (aggravation). Umuntu uyirwaye akibagirwa ibyabaye mu gihe gito urugero akibagirwa niba yariye cyangwa atariye, akibagirwa ko yasuwe n`abamusuye abo ari bo n`ibindi. Usanga no kuvuga bisigaye bimugora kuko atangira kubura amagambo ari bukoreshe mu nteruro, agenda arushaho kwibagirwa amagambo akoreshwa bisanzwe.

Birangira yibagirwa ibikoresho bisanzwe, ibintu, abantu yari azi, ibintu asanzwe azi gukora neza atangira kubikora nabi cyangwa se bikanamunanira. Urugero nko gufunga rase z’inkweto(lacets). Indwara ya arzheimer igera aho ikaba bumwe mu burwayi bwo mu mutwe bukabije (demence grave) bivugwa ko umuntu uyirwaye aba yarabaye umurwayi wo mu mutwe ku buryo ntacyo aba akishoboreye nta n’ubwo aba agishoboye kwibana wenyine. Ntabwo aba akibuka abantu bo mu muryango we, avuga ibintu bivangavanze.

Mbese iterwa n`iki ?

Mu by`ukuri kugeza na nubu abahanga ntibaramenya ikiyitera. Kubera impamvu zitazwi, ubwonko bugenda bwangirika. Utunyabuzima remezo two mu bwonko dutuma umuntu yibuka ibyabaye, agira ubwenge tugenda dupfa maze ubwonko bukaba buto !

Indwara iboneka cyane mu bageze mu zabukuru gusa ?

Iyo ndwara si iy`ubusaza. Ishobora kuza ku myaka iyo ari yo yose ariko yiganza mu bageze mu zabukuru cyane cyane uhereye ku myaka 70. Kugira ngo abaganga bazajye kwemeza ko umuntu arwaye iyo ndwara biragoye iyo igitangira.

Kwibagirwa utuntu tumwe na tumwe (trous de memoires) ni ibintu bibaho kandi bikaba bisanzwe nko kwibagirwa aho washyize imfunguzo, telefoni n`ibindi.

Erega ubwonko bwacu si mudasobwa ! Iyo umuntu arangaye na bwo aribagirwa, urebye ni na yo mpamvu ituma abaganga batinda kumenya niba koko umuntu yarafashwe na Alzheimer cyangwa niba ari ukwibagirwa gusanzwe. Abashakashatsi baracyashakisha imiti yavura uko kwangirika k`ubwonko gutera iyo ndwara.

Alzheimer uyisangana 10% by`abarengeje imyaka 65, uyisanga cyane cyane mu bihugu bikize kuko ni naho hari amahirwe yo kugeza kuri iyo myaka(Espérance de vie). Ku isi yose abagera kuri miliyoni 20 baba bayirwaye.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article