Urashaka guta ibiro ? Dore inama 7 wakurikiza

Publié le par OLIVIER

Urebye neza usanga abifuza guta cyangwa kugabanya ibiro byabo ari benshi yaba ari ababyibushye cyane cyangwa se n'abishakira akalinye (ligne)...

Nta bundi bugenge burimo, ahubwo ni inama zakurikizwa mu myitwarire ya buri munsi mu buzima bwa buri wese wifuza kugabanya ibiro. Dore inama 7 nziza ku buzima(sante) kandi zizatuma ugira agataye keza.


nk'aka....

1. Fata igihe cyo guhekenya indyo (repas)

Uko urya buhoro buhoro ni nako ugenda uhaga mu gihe gito kandi ntusonze buri kanya. Naho iyo umiragura vuba vuba ntabwo upfa guhaga vuba, bigatuma urya byinshi. Ningombwa gufata umwanya wo kuryoherwa ugahekenya bihagije.

2. Nanuka ugabanya amavuta n'ibinure

Ikize amavuta ya za turnesol (ibihwagari), ay'ubunyobwa, ay'inka, na za marigarine. Sigaza gusa amavuta ya olive, aya colza n'aya noix kuko ni yo meza ku buzima ariko nayo nyine koresha make make.


3. Shyira imbuto, imboga n'ibinyamafufu(féculents) kuri buri ndyo yawe

Imbuto, imboga n'ibinyamafufu ni ibiribwa byiza cyane ku buzima, niyo mpamvu ari byiza kubirya kuri buri ndyo. Hejuru y`uko bituzanira intungamubiri za vitamine, bigatuma n`amara (intestins) akora neza, biranahagisha.

4. Ntukarenze inshuro imwe ibyubaka umubiri (proteines) bikomoka ku nyamaswa

Ibyubaka umubiri bikomoka ku nyamaswa(protéines animales) tubisanga cyane mu nyama, amafi, amagi. Ni byiza ko uhitamo ukarya kimwe ku munsi, ibyo kurya inyama saa sita na nijoro ukabireka. Kandi ibyiza ni ukugabanya inyama zitukura (inka,ihene, ingurube,intama,…) kuko inziza ni inyama zera (inkoko,inkwavu,…). Ifi nayo nturenze inshuro ebyiri mu cyumweru.

5. Ntukirenganye

Hari igihe wiha rejime (régime) ariko ugasanga rimwe uraciswe uriye akagato, amafiriti, amashokola (chocolat) n'ibindi. Rwose ntukirenyanye kuko uri umuntu kandi gucikwa ni ibisanzwe kuri buri wese. Icyangombwa ni ukudata burundu gahunda wari wihaye yo gukurikiza kugirango unanuke. Uzajye uhita ukomeza gahunda yawe wihaye ku ndyo izaba ikurikiyeho.


6. Ntukajye guhaha ushonje

Niba ushonje,bizatuma uhaha ibintu byinshi bibyibushya. Mbere yo kujya ku isoko cyangwa muri alimentation guhaha banza urye nk'imbuto cyangwa se yaourt.

7. Kora imyitozo ngorora-mubiri (activité physique)ku buryo buhoraho


Icyangombwa si ukuba umukinnyi wabigize umwuga cyangwa se kumera nka we, ahubwo ikigamijwe ni uko iyo siporo yahoraho byibuze kabiri mu cyumweru. Hakongerwaho uturimo two mu rugo dusanzwe.

Nukurikiza izi nama uzarushaho kumva umeze neza mu mubiri wawe mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article