Abagabo na bo ngo baba bacura (Menopause/Andropause)

Publié le par OLIVIER

Iyo tuvuze gucura ku mugore ubundi ntihumvikana kurekeraho kubyara gusa, ahubwo hari n’ibindi bintu usanga bihinduka muri we. Harimo kugira ubushyuhe bwinshi, cyangwa se ibyunzwe, aho usanga ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanyuka cyane, aho nanone uwo mugore wacuze yiyongera ibiro, cyangwa se abyibuha, ugasanga asigaye agira umushiha mwinshi, ibi ngo byaba biboneka no ku bagabo!

Mu kiganiro urubuga rwa Internet destinationsante.com rwagiranye na Pr Stéphane Droupy, uyu mushakashatsi agaragaza ko mu gihe kuriya guhindura imibereho mu buzima bw’umugabo abantu babishakira kuba ngo ari uko aba ashobora kuba asigaye akora cyane, ngo ibyo ntaho bihuriye. Ngo ubuvuzi rwose bwaba bugaragaza ko umugabo nawe ahura n’impinduka mu za bukuru. Icyakora ngo iyi menopause ku bagabo, ariyo yitwa andropause, ngo ntifata benshi nk’abagore, kuko ngo byaba biba ku bagabo bangana na 6% gusa by’abari hagati y’imyaka 30 na 80%; mu gihe abagore bo bose bajya muri menopause, cyangwa se bagacura. Ariko nanone kuri aba bagabo bake bagira impinduka mu zabukuru, ikindi batandukaniraho n’abagore bo baba bashobora kuba bakomeza kubyara, mu gihe ku bagore bo bihagarara, nk’ikimenyetso nyamukuru cyo gucura.


Igitsina gabo

Iyi andropause ngo ikaba iterwa n’umusemburi wa testosterone uba wagabanyutse cyane mu mubiri, mu gihe abagore bo mu gucura haba hagabanyutse umusemburo wa oestrogene mu mubiri wabo. Cyakora n’ubwo testosterone igabanyuka igatera abagabo bamwe Andropause, ngo n’ubusanzwe abagabo bose bagira igabanyuka ry’umusemburo wa testosterone mu mubiri iyo bamaze kugira hagati y’imyaka 30 na 35, aho ngo buri myaka 10 umusemburo baba bafite ugabanyukaho 10%. Muri iki gihe ngo ubushake cyangwa se inshuro bakoramo imibonano mpuzabitsina nibyo bihita bihazaharira, ni ukuvuga ko bigabanyuka ho gato.


Ugeze mu za bukuru

Ngo hari abo ariko bigiraho ingaruka. Ugasanga umugabo atangiye kugira ibibazo byo gusohora, ugasanga ntagifata umugore we nk’uko byahoze, wenda akagerageza kumwihunza, ndetse akenshi akazajya avuga ko ananiwe, icyo gihe ngo biba bikenewe ko yegera muganga akamutekerereza ibye, kuko ngo hari igihe kwa muganga bamuha umuti wo kumwongerera wa musemburo wa testosterone aba yaratakaje. Ikindi kandi bakanongera kumuhumuriza kuko iyo yihebye abona ubugabo bwe bufite ibibazo, ngo nabyo bimuzahaza kurushaho.

Abagabo bagize ibi bibazo by’izabukuru, kubera igabanyuka ry’uriya musemburo, ngo baba bashobora kurwara ku buryo bworoshye indwara z’umutima hamwe n’iza’amagufa. Abaganga rero ngo baba bashobora kuvura ibi bibazo ni inzobere (specialists) muri urology, gynaecology hamwe na endocrinology. Gusa, iyi miti ngo yaba ihenda.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article