| Mbese ukeneye kwisiramuza cyangwa gukebwa? Ushobora kumva ukeneye kwisiramuza cyangwa gukebwa kubera impamvu zirebana n'isuku, kwirinda indwara nka SIDA n'izindi. Leta y'u Rwanda imaze igihe ikangurira abanyarwanda gukoresha uburyo bwo gukebwa mu rwego rwo kugabanya ubwandu bw'indwara ya SIDA, nyuma y'aho abaganga bagaragarije ko ibi bishoboka. Kariya gahu gatwikira igitsina cy'abagabo ku ruhande rumwe hari byinshi byiza byako nk'uko abahanga bagiye babigaragaza, hari kandi n'ibibi byako bitari bicye ariko bikomeye, ibi akaba ari nabyo byatumye abahanga bagaragaza ko ari byiza gukebwa. Ibintu 10 Uruhu rutwikira umutwe w'igitsina rumaze nk'uko tubikesha urubuga wikipedia 1.rutwikira umutwe w'igitsina rugatuma hahora haboneka utuzi dutuma umutwe w'igitsina uhora uhehereye kandi unyerera 2.rutwikira umutwe w'igitsina cy'umwana rukakirinda kwinjirwamo n'inkari n'amazirantoki mu bitambaro byo kumubinda; 3.gutuma umutwe w'igitsina woroshye utikuba ku bintu bikomeye nk'imyenda n'ikariso; 4.kera nta myenda irabaho, urwo ruhu rwarindaga umutwe w'igitsina gukubitwa n'izuba cyangwa imbeho, ivumbi n'ibindi; 5.ni uruhu rwa réserve iyo igitsina kigize umurego; 6.urwo ruhu rufasha abasore n'abagabo kwikinisha cyangwa abagabo n'abagore gukinishanya bitabagoye; 7.rurafasha mu gihe k’imibonano mpuzabitsina mu kwinjira kw’igitsina; 8.rugabanya kwikubanaho cyane mu mibonano mpuzabitsina; 9.rwuzuyemo imyakura ituma umugabo aryoherwa n'igitsina; 10.rukorakora imbere mu gitsina cy’umugore . Impamvu nyamukuru igitsinagabo kigomba gukebwa Zimwe mu mpamvu za ngombwa z'uko umuntu aba agomba gukebwa harimo izirebana n'isuku. Ubushakashatsi butandukanye bwajyiye bugaragaza ko umuntu utaracyebwe agira isuku nke ugereranyije n'uwacyebwe. Kwisiramura byaragaragaye ko bishobora kongera amahirwe yo kutandura indwara ya SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Iyi ni nayo mpamvu nyamukuru ituma abagabo basabwa gukebwa aho bava bakagera kuko ari uburyo bwo kurengera ubuzima bwabo. |