| Mu gihugu cya Norvège imbwa iherutse kwerekana ko na yo ifite imyitozo ihagije ya gisirikari. Iyi mbwa ibarizwa mu basirikari baturuka mu gihugu cya Otirishiya. Ubwo abandi basirikari b’inzobere mu kumanukira mu mitaka bajyaga mu myitozo, nyakabwana na yo ntiyasigaye kuko na yo yuriye indege ijyana na ba shebuja, nk'uko tubikesha Zigonet. Ubwo bajyaga kumanukira mu mitaka abasirikari basimbutse bava mu ndege na yo iti n’ubwo bwose ndi imbwa ariko imyitozo ya gisirikari ndayizi. Iyi mbwa yagize itya na yo iva mu ndege isimbuka ahantu hangana n’ubuhagarike bwa metero zirenga 3000. Nk’uko uwari ubishinzwe abitangaza ngo iyo mbwa yageze hasi inaniwe bikaba bitaratewe no kumanukira mu mutaka ahubwo ngo bikaba byaratewe cyane n’urusaku rwa moteri y’indege n’ubwo bwose atari inshuro ya mbere imanukira mu mutaka iva mu ndege. Izi mbwa zo mu gisirikari na zo zifatwa nk’abamwe mu basirikari bagize iyo mitwe. |