Insolite : Umuntu wa mbere udafite igitsina

Publié le par OLIVIER

Mu gihe hari abavukana ibitsina bibiri, abavutse bifite akabazo bakirukira kwa muganga, kuvukana kimwe byo bikaba ari ibisanzwe, muri Australiya ho hari umuntu udafite igitsina, akaba atari umuhungu cg ngo abe umukobwa. Yitwa Norrie May-Welby atuye Sydney, ngo mu mwaka wa 1983, nibwo yagiye kwa muganga asaba ko bamukorera operasiyo ku buryo asigarana ubusa gusa, nta gistina. Ubundi yari umugabo. Nyuma yo gukorerwa ibyo yari yasabye, byarangiye bamuvanye ubugabo bwe asigarira aho. Nyuma yaho rero, ngo yaje kujya hura n’ingorane zo kubazwa igitsina cye nko ku bya ngombwa n’ahandi hasaba kwerekana niba uri umugabo cg umugore. Ngo yabibazwaga yavugaga ko nta gitsina agira, bikaba urubanza kuko hari n’aho yafatwaga nk’ukinisha ubuyobozi, cyangwa nk’umurwayi wo mu mutwe. Yahise akora ibishoboka byose ashakisha ibya ngombwa byihariye ku buryo azajya abyerekana mu mpapuro. Urupapuro rw’inzira (Passport), uruhushya rwo gutwara imodoka, ubu byose byanditsemo ko uyu muntu nta gistina agira. Gusa nkuko tubikesha la Belga, ngo ntabwo yatangaje impamvu yumvaga adashaka igitsina, mu gihe abavutse bagifite ariko gifite akabazo wenda gato, birukira kwa muganga babogoza, we yakivanyeho. Ni nka bamwe bamena ibiryo abandi bakubitira abana kuryama.
Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article