Kuki twayura?

Publié le par OLIVIER

Kwayura ni ibintu bigaragara cyane ku muntu ndetse n’ibindi bisimba byinshi bigira uutirigongo (les vertebrés/vertebrates), yewe n’impinja zirayura zikiri mu nda za ba nyina!

Ni kenshi rero umuntu akenera kwayura, ariko se byaba biterwa n’iki? Benshi bakeka ko yaba ari inzara…

Hari impamvu nyinshi zatuma umuntu yayura ariko hari n’izindi zitaramenyekana. Gusa impamvu nkuru ya biriya bintu yo yamaze kumenyekana ikaba ari kubura kw’umwuka mwiza mu mubiri (Oxygen), biva ku mpamvu y’uko iyo umuntu ananiwe amaraso adashobora gukorana n’ubwonko neza kandi ngo abugezeho intungamubiri zihagije ziva muri uwo mwuka (oxygen).

Iringaniza rya oxygen na dioxyde de carbone (isohoka iyo twiruhukije) riba ritari kugenda neza, kuko oxygen ariwo mwuka duhumeka iba iri kuba nkeya ugeraranyije na dioxyde de carbone, bityo ubwonko bugakora gahoro ariko bubizi ko hari akabazo, ari nayo mpamvu buhita butera ko habaho kwayura umunwa ugafunguka cyane, umuhogo nawo reka sinakubwira n’indi myanya y’ubuhumekero, maze mu bihaha hakinjira umwuka mwinshi icyarimwe ushobora gutuma ubwonko bukomeza gukora neza muri iyo minota.

Biragaragara cyane kandi ko iyo umuntu amaze kwayura asa nk'aho yari agiye kurira, ibi biterwa no gusa byo si ikibazo kuko biterwa no kwifunga k’uduhu turinda ijisho biterwa n’ikweduka ry’urwasaya (mâchoire) iyo umuntu ari kwayura.

Gusa kandi hari indwara nka « Epilepsie » zishobora gutuma umuntu yayura inshuro zirenzeho zigera kuri 4 buri munota.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article