Ese koko imperuka y’isi yaba yigijweho imyaka ine cyangwa ni ijana?

Publié le par OLIVIER

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Zigonet, mu mwaka ushize wa 2010, havugwaga amakuru avuga ko imperuka y’isi izaba ku 21 Ukuboza 2012. Bakaba barayakomoraga ku mibare yo kuri kalendari y’ Abamaya ndetse ngo n’ibyo abahanga mu bya siyansi bagiye batangaza mu bihe binyuranye.

Ariko imibare ya vuba aha yo kuri iyo kalendari y’Abamaya igaragaza ko imperuka ngo itakibaye ku italiki 21 Ukuboza 2012 ngo hubwo izaba mu wa 2116.
Abantu bagendera ku migenzo ngo bo bishimiye iyo mibare mishya yo kuri iyo kalendari y’ Abamaya !

Nanone ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’abahanga babiri b’Abadage mu bya siyansi (Les frères Böhm) batangarije ikinyamakuru cyitwa "Astronomische Nachrichtenles" ko iby’imperuka y’isi ari aho mu kinyejana gitaha.

Uko kwibeshyaho imyaka 104, ngo bashoboye kugukosora binyuriye ku mugozi w’Abamaya bakoresha mu kubara, uboneka mu nzu y’ibitabo y’ i Dresde. Bavuga ko bakoresheje amakuru bakomora ku byataburuwe mu matongo, bivuga ku bijyanye n’ inyenyeri , no ku nyandiko yitwa iyerogirife (hiéroglyphes) ndetse n’ibindi binyuranye byasesenguranywe ubuhanga budasanzwe.

Ikindi si ubwa mbere iriya taliki ya 21 ukuboza 2012 ishidikanwaho n’abahanga benshi mu bya siyansi; urugero nka Gerardo Aldana ,umushakashatsi muri Kaminuza ya Santa Barbara yigeze kugargaza ko iriya taliki idafite gihamya ntashidikanywa..
Ku rundi ruhande, bamwe mu bari baragize ubwoba bashobora kumva batuje; ariko ku bantu benshi bizera ibyo Bibiliya ivuga; Yesu /Yezu yavuze ko umunsi w’imperuka uzaza mu buryo butunguranye (Matayo24:36).

Ntibitangaje kuba abantu baravugaga ko imperuka izaba muri 2000 ariko ntibe, none yari itegerejwe mu mwaka wa2012, ngo habayeho kwibeshya ni mu w’20116, mu gihe abandi bavuga ko habayeho kwibeshya kw’imyaka 104 yose.

Ukuri kuri he? Amaso abera kubona!

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article