Tanzaniya: Umugabo yishe umugore we atangira gucuruza ibice by’umubiri we
Mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya haravugwa ifatwa ry’umugabo ukekwaho kuba acuruza bimwe mu bice by’umubiri w’umugore we. Abigurisha rwihishwa afatanyije n’umwe mu bapolisi bakuru bo muri Tanzaniya.
Ubuyobozi bukaba buvuga ko uyu mugabo yiyemerera ko yishe umugore we kuwa gatanu, tariki ya 18/03/2011, ndetse agahita atangira no kugurisha bimwe mu bice by’umubiri we.
Ibice by’umugore we uyu mugabo yatangiye gucuruza ni umutwe, amabere, ndetse n’ibice by’imyanya ndagagitsina y’umugore we.
Polisi ikaba yabashije kumuta muri yombi nyuma yo gutungirwa agatoki n’umwe mu barinzi ba Banki wari wabonye uyu mugabo afite igikapu cya pulasitiki. Uyu mugabo w’inkoramahano yari yabwiye uyu murinzi wa Banki ko mu gikapu atwayemo inyama z'ingurube.
Polisi iravuga ko mbere yo kuryozwa iki cyaha, uyu mugabo arabanza gupimwa mu mutwe barebe ko nta burwayi bwo mu mutwe yaba asanzwe afite.