Ese umubumbe wa Mars uzageraho uturwe n 'abantu?
Hashize igihe kinini abantu bibaza ku mubumbe wa Mars, aho bashaka kumenya uko uteye, ibiwugize no kumenya niba hari igihe umuntu azaba ashobora kuhatura.
Umubumbe wa Mars ni uwa 4 uturutse ku zuba mu mibumbe 9 isanzwe izwi (muri iyi myaka hiyongereyeho n’uwa 10), ukaba uza nyuma ya Mercure, Venus n’Isi dutuye. Iyo ugereranyije Mars n’Isi, usanga iri muri kilometero miliyoni 280 kure y’izuba mu gihe isi yo iri muri kilometero miliyoni 150 uturutse ku zuba. Ubuso bwa Mars ni 144 798 500 km2, mu gihe ubw’isi ari 510 067 420 km2. Mars izengurka izuba iminsi 686 (ni ukuvuga ko umwaka wo kuri Mars ungana utyo), mu gihe isi irizenguruka iminsi 365. Isi izengurukwa n'ukwezi, naho Mars ikazengurukwa n'utubumbe duto (satellites) 2 aritwo Deimos na Phobos.
Umunsi umwe kuri Mars umara amasaha 24 n'iminota 39. Ibihe (saisons/seasons) byo kuri Mars ni kimwe n'ibyo ku isi, ariko ho birumvikana ko bimara iminsi myinshi kuko umwaka waho ufite iminsi myinshi.
Kimwe no ku Isi, ibipimo by’ubushyuhe (température) kuri Mars birahinduka cyane. Muri rusange Mars irakonja cyane (-63 °C) mu gihe igipimo cyo ku isi muri rusange ari 14 °C. Iyo Mars yitwa ko yashyushye iba ifite température ya dogere 3 munsi ya zeru (-3 °C), mu gihe ku isi bishobora no kugera kuri 58 °C.
Ubutaka bwa Mars ni umutuku cyane, bukaba bujya kumera hamwe na hamwe n’ubw’iwacu muri Afurika, hari n'amakoro nk'ayo wasanga mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'u Rwanda.
Kuri Mars kandi haba imisozi miremire cyane yiganjemo ibirunga, iyo misozi niyo miremire muri aka karere imibumbe yacu irimo (solar system). Mu gihe ku isi umusozi muremure tugira ari Everest (urenza 8000 m), kuri Mars ho uhasanga imisozi nka Olympus Mons (21 229 m), Ascraeus Mons (18 225 m), Elysium Mons (14 028 m) n’indi misozi miremire cyane kandi migari bitangaje.
Ese abantu bashobora gutura kuri Mars?
Inkuru nyinshi zandikwa mu bitabo, ibishushanyo ndetse n'ibyerekanwa mu ma filime amwe n'amwe bigaragaza ko mu mitwe y'abantu kuva kera batekerezaga ko kuri Mars haba ibiremwa byitwa aba martiens, ibyo biremwa bijya kumera nk'umuntu bikaba bigira umubiri w'icyatsi. Kuri ubu kandi abantu bagenda bizera ko hari igihe kizagera Mars igahinduka ikaba yaturwaho n'abantu, ariko kuri ubu uko hameze ntibyakorohera abantu kuhatura.
Ikirere cya Mars cyiganjemo gaz ya carbon dioxide (dioxyde de carbone, CO2) ku rugero rwa 95%, mu gihe ikirere cy’isi cyo kiganjemo azote (78%) na oxygène (21%) ari nawo mwuka duhumeka. Oxygène yo kuri Mars ntirenga 0,13 %. Ibi biri mu byerekana ko bitoroshye ko abantu batura kuri Mars.
Ikindi kibyerekana ngi igipimo cy'ubushyuhe kiri hasi (-63 °C), bikaba bituma hakonja cyane, kandi bikanatuma amazi adashobora kubaho kuri Mars nk’igisukika (liquide), ahubwo abaho nk’urubura (solide) cyangwa akaba mu bicu (gaz), mu gihe ku isi tuba tuyafite kuri izo formes 3. Ubu ariko ubushakashatsi buracyakomeje ngo barebe niba kuri Mars nta mazi asukika ahari. Kuva mu mwaka wa 1965, ibihugu nka URSS (yaje gucikamo ibice, igice kinini kikaba u Burusiya), Leta Zunze ubumwe za Amerika, u Biyapani n'Ubumwe bw'u Burayi byagiye byohereza ibyogajuru bitandukanye byo gufotora uwo mugabane no kuzana bumwe mu butaka bwaho ngo busesengurwe.
Ikindi gituma byagora abantu gutura kuri Mars ni uko nta kayunguruzo ka Ozone kabayo ko gutangira imirasire y’izuba, cyane cyane iyitwa rayons ultraviolets (UV rays) ishobora kugirira nabi uruhu rwacu. Ubutaka bwaho nabwo burasharira cyane (oxydé), bukaba bugizwe na za éléments zafatwa nk’uburozi ku bantu.
Gusa icyo abahanga babonye ni uko ubuzima bushoboka muri Mars ari ubwa za mikorobe. Niba hari ikiremwa gishobora kuba kuri Mars, hari icyizere ko na mwene Adamu nawe yahaba, akaba ariyo mpamvu ubushakashatsi bukomeje kuba bwinshi kuri uyu mubumbe utangaje.