Ngoma: Atuye mu nzu ya shitingi mu mujyi
Abatuye mu Mududugu wa Kiruhura, Akagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo, aha akaba ari mu Karere ka Ngoma barasaba ko Ubuyobozi bw’Umurenge wabo bwafasha mugenzi wabo Mukandahiro Prisca wacitse ku icumu rya Jenoside kubona aho aba cyangwa se bukabareka bakamwubakira mu bushobozi bucye bafite. Ibi aba baturage babitangaje ubwo uyu Mukandahiro Prisca aburiye amafaranga y’Ubukode abaturage bakamutiza shitingi yashyize ku gisenge cy’inzu yubakiwe hashize imyaka itatu ariko kugeza na n’ubu ikaba itaruzura.
Habimana Jean Baptiste ni umuturage utuye muri uyu Mudugudu watangarije Imvaho Nshya ko bimutera ikimwaro kunyura aho uyu mugenzi wabo atuye abiherehe ku gihe iyi nzu imaze itaruzura. Kubaza Mukandahiro Prisca icyaba gitera ukutuzura kw’iyi nzu byo bimwongerera ihungabana kuko ngo inzu amaze gusemberamo zitabarika nyamara iyo yubakirwaga iraho, amabati nayo ngo akaba ari ku Murenge. Ku wa gatanu tariki ya 20 Kanama 2010 nibwo yafashe icyemezo cyo gutira abaturage Shitingi eshatu maze ayijyamo. Mukandahiro n’ikiniga yagize ati: “Mu rwengo rwo kwanga gutera ikibazo abana banjye, nabohereje igitaraganya ku ishuri maze mfata utuntu two munzu ndimuka”.
Ubwo yadusobanuriraga ibye yageze hagati Mukandahiro Prisca biramunanira nibwo twegereye Umukuru w’Umudugudu wa Kiruhura ariwe Nyakurama Leoncie adusobanurira ku buryo burambuye iby’iki kibazo aho yadutangarije ko Umurenge wabo ariwo wabigizemo uruhare mu kutuzura kw’iyo nzu. Nyakurama Leoncie yagize ati: “ Ubuyobozi niba bwarananiwe kumwuzuriza inzu nibureke abaturage mu bushobozi bwacu buke tuyimwuzurize, dore ko hari n’udufaranga duke twateranyije dushobora kugira aho twayigeza ariko ntabe muri shitingi kuko n’imvura y’ukwa cyenda yenda kugwa”. Umukuru w’uyu Mudugudu wa Kiruhura Nyakurama yakomeje avuga ko abaturage beretswe amatafari ahiye yari arunze ku Karere ikoze mu muganda Rusange.
Kuba iyi nzu ituzura ngo harimo no kuba yaratangijwe amatafari ya Block ciment kuko ariyo yemewe mu kubaka mu Mujyi. Mu gihe rero ngo ayo kuyuzuza yabuze abaturage barasaba ko bakubakisha ayo bashoboye, dore ko Shitingi mu Mujyi ariyo igaragara nabi kuruta rukarakara nk’uko Habimana Jean Baptiste yabitangarije Imvaho Nshya.
Igitangaje ariko, ni uko iruhande hari amazu arimo kuzamuka ya rukarakara yemwe hari n’amaze gusakarwa. Uyobora uyu mudugudu Nyakurama Leoncie akaba yaratangaje ko n’Ubuyobozi bw’Akagari buba bubizi kuko aba yabuhaye raporo, byongeye kandi aha izi nzu zirimo kuzamurwa akaba ari naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyasemakamba atuye.Nyakurama ati: “ None se ko bazibona bakirebera hirya uragira ngo dukore iki ko ari nabyo bitubabaza kwanga ko twubakira mugenzi wacu n’amatafari ya Rukarakara ngo ntiyemewe mu Mujyi kandi abandi bayubakisha”!
Ubuyoobozi bw’Umurenge ngo burateganya kuyuzuza mu minsi icumi
Ngarambe Silver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Kibungo wadutangarije ko ibi bibazo yabisanze ariko mu minsi icumi azagerageza gufasha uyu Mukandahiro Prisca kuva muri iyi Shitingi. Ngarambe yagize ati: “Nageze vuba muri uyu Murenge nsanga iki kibazo cy’uyu mubyeyi uri no ku rutonde rw’abatoranyijwe mu kubakirwa ariko birababaje kuba inzu ye itaruzura. Byahuriranye n’izindi nyubako zihutirwaga ariko mu cyumweru kimwe cyangwa kimwe n’igice iyi nzu tuzaba twayirangije, cyane ko n’amabati yayo ahari”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo kandi yakomeje ashimira abaturage b’uyu Mudugudu wa Kiruhura ubwitange bagiye bagaragaza, dore ko hari n’amafaranga asaga ibihumbi mirongo itatu na bine ( 34.000 Frw) yo kumufasha, ndetse bakaba baranaguze imisumari ibiro bitandatu byo gukoresha kuri iyui nzu, igisigaye akaba ari Ubuyobozi bugomba kuyobora iki gikorwa.
Uretse uyu Mukandahiro Prisca kandi hari n’uwitwa Mukarugwiza Agnes nawe ngo witeguye gushyira Shitingi mu kibanza cye kiri hafi y’iki kuko ngo nawe aho yabaga barimo kuhasenya bitewe n’uko hatajyanye n’inyubako zo mu Mujyi. Twabamenyesha ko Njyanama y’uyu Murenge wa Kibungo yari yasabye ko bitarenze ukwezi kwa 5 k’uyu mwaka iyi nzu ya Mukandahiro Prisca yagombaga kuba yaruzuye.