FINA BANK KIBUNGO YABONYE UMUYOBOZI MUSHYA
FINA BANK Ikorera mu mujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma, yabonye umuyobozi mushya Branch Manager, ari we MUNYAKABANZA Guillaume.
Uyu akaba aje asimbura bwana NYIRINKINDI Chaste wimuriwe murindi shami rya Fina Bank ku Kibuye.
Ubwo Igihe.com Twasuraga Fina bank Kibungo abakiriya twahasanze badutangarijeko bishimira Services bahabwa,uko bakirwa, ndetse n’ibitekerezo batanga bikaba bishyirwa mubikorwa.
Kugeza ubu mu mujyi wa Kibungo, hakaba hari n’andi ma Bank twavuga nka CSS,Banki y’abaturage, Koperative yo kubitsa no kuguriza INZIRA,Mwarimu SACCO ndetse hari na Koperative CT ariko yo ikaba yarafunze imiryango yayo mu minsi ishize kubera igihombo.
Twabibutsa ko Fina bank ifite amashami atandatu mu gihugu hose: Kigali,Gisenyi, Kibuye, Kibungo, na Ruhengeri,Gitarama ndetse n’ishami rya Nyabugogo rizafungura mu minsi ya vuba. Bwana Guillaume yadutangarijeko murwerwo rwo guha services nziza abakiriya babagana mu minsi yavuba bazongera amasaha y’akazi ubundi bakora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa kumi za ni mugoroba kuva ku wa mbere kugeza kuwa gatandatu ubu bakaba bagiye kuzajya bakora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.