YACIYE AGAHIGO KU ISI KO GUSHYIRA INYENZI NZIMA NYINSHI MU KANWA KE

Publié le par OLIVIER


Sean Murphy, ukora m'urwororero rw'inyamanswa zitandukanye mu mujyi wa Michigan muri Amerika, yaciye agahigo ko kuba umuntu wabashije gushyira umubare munini w'inyenzi mu kanwa. Yinjije mu kanwa ke inyenzi zigera kuri 16 zikiri nzima.


Nkuko tubikesha zigonet, agahigo mu gushyira inyenzi nyinshi nzima mu kanwa kugeza ubu kari gafitwe n'uwitwa Travis Messler wari warabashije kwinjiza inyenzi nzima 11 mu kanwa, none Sean Murphy yamweretse igihandure ashyira mu kanwa inyenzi nzima 11.

Byatangiye Sean ashaka gushyira inyenzi 12 mu kanwa gusa, biza kurangira agejeje kuri 16. Ubwoko bw'inyenzi yashyize mu kanwa zipima santimetero hagati ya 5 n'10.

Ubu Guinness des Records iri kureba neza niba yafata nk'impamo iki gikorwa cya Sean Murphy nyuma ikazabona kumushyira mu gitabo cyayo cy'abaciye uduhigo uyu mwaka. Sean Murphy aratangaza ko umwaka utaha azagerageza gushyira mu kanwa inyenzi 20, twizere ko nta ngaruka mbi bizamugiraho.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article