ABAZAHAGARARIRA U RWANDA MU IRUSHANWA RYA MISS EAST AFRICA 2009 BAMENYEKANYE!

Publié le par OLIVIER

Kuri uyu wa gatandatu tariki 31/9/2009 i Kigali muri Hotel Serena nibwo habaye umuhango wo gutora Miss East Africa Rwanda na dauphine we, aba akaba ari nabo bazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss East Africa azabera i Dar-Es-Salaam muri Tanzania mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Ibirori byatangiye mu ma saha ya saa mbiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali. Ba MC bari Cynthia na Lion Imanzi. Ibirori byatangiranye agasusuruko ubwo groupe ya Sick City yabyiniraga abari aho imbyino zo mu gihe tugezemo (danse moderne).

Christian Gakwaya, umukuru wa Rwanda Events wakiriye abari bitabiriye ibyo birori n’aba judges (abatanga amanota) bari baturutse mu Rwanda no mu bihugu byo hanze. Abo ni Rena Callisi, umuyobozi wa Rena Events ikoresha ibirori bya Miss East Africa, Miss Burundi 2008, uwitwa Peter, Lauren Makuza na Evelyne Umurerwa (TVR).


Mu bantu bandi bari bitabiriye ibyo birori twavuga Miss Burundi 2008, Miss SFB 2009 na 1ere dauphine Miss Kigali 2007.

Haje kuririmba umuririmbyi Liza wakurikiwe na Atome, umucomédien umaze kumenyekana mu Rwanda no hakurya y’amazi nka Burundi, Congo Belgique na France na Canada. Uyu yakinnye igihe gito, nyuma y’aho abakobwa baseruka muri defile bwa mbere, ibintu byari byitezwe cyane n’abari aho. Aba bakobwa batangiye bambaye imikenyero idoze mu buryo bw’ubuhanga, bakaba batambagiraga neza ku buryo abari aho babahaga amashyi y’urufaya.

Nyuma nibwo Atome yagarutse noneho asetsa abantu ku buryo burambuye, aho yiganaga abantu batandukanye we ubwe yihimbiye nka minisitiri w’Umurundi, Kanakuze Dativa n’abandi.



Nyuma abandi bahanzi bagiye basusurutsa ibirori. Aha twavuga nka The Ben waririmbye indirimbo ze eshatu ahereye kuri ‘Amahirwe ya Nyuma’ yarangiye nta kibazo, ibi bikaba ari imbonekarimwe. Yanaririmanye ‘Rahira’ na Liza.


Haje kuza kandi n’abandi baririmbyi nka Meddy werekanye ko ari mu bihe bye byiza ubwo yahagurutsaga imbaga y’abari aho, bitewe n’ubushyuhe bw’indirimbo n’imbyino ze.


Nyuma nibwo abakobwa bagarutse bambaye mu buryo bwa Creative Wear, hakurikiraho Machinal Dance Crew babyina indirimbo zigezweho, cyane cyane injyana ya salsa. Uburyo babyinagamo bwatangaje cyane ababarebaga, ku buryo nabo bahaboneye abafana pe!



Abakandida baje kugaruka muri defilé ya nyuma aho bari bambaye umwenda wo gusohokana nijoro (Evening Wear), nyuma y’aho haririmba umuhanzi Tom Close nawe wishimiwe n’abari aho mu ndirimbo ze Ndacyagukunda, Mbwira Yego na Sinzigera Nkureka.


Bwana Vincent KAREGA wari uhagarariye guverinoma muri ibi birori, we yavuze ko yishimiye uburyo yabonye abana b’abanyarwanda berekana impano zitandukanye. Ati: “Abakobwa nabo berekanye ubwiza n’umuco biranga abari b’i Rwanda.”


Nyuma y’ibi byose ni bwo byagaragaye ko igikorwa nyamukuru cyagendaga cyegereza. Nyuma yo guha abakobwa bose indabo, abatangaga amanota batoyemo 5 gusa aribo: Viviane UMULISA, Annet MAHORO, Sabrina Livia KAGANZA, Cynthia AKAZUBA na Rita UWERA.

Aba nibo babajijwe ibibazo byerekeranye n’u Rwanda n’akarere ka East Africa. Nyuma y’ibi nibwo aba judges bemeje ko 2 ieme dauphine (2nd runner-up) abaye Sabrina Livia KAGANZA, 1ere dauphine akaba Annet MAHORO naho Miss East Africa Rwanda akaba Cynthia AKAZUBA.

Uwatowe nka Miss Photogenic ni UWERA Margaret wagaragaje ubuhanga mu gutambagira, ariko cyane cyane yatowe kubera uko asa n’inseko ye itagira ikizinga. Azitabira irushanwa rya Miss Photogenic East Africa, akaba azanasura ibyiza nyaburanga bitandukanye byo muri East Africa nka Kilimanjaro, Zanzibar n'ahandi.

AKAZUBA Cynthia na MAHORO Annet nibo bakobwa babiri bazahagararira u Rwanda mu irushanwa Miss East Africa 2009 i Dar-Es-Salaam mu kwezi k’Ukuboza 2009. Akazuba yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, Mahoro Annet ahabwa amafaranga 500 000 y’amanyarwanda.

Abajijwe na igihe.com icyo atekereza ku ntsinzi ya murumuna we, Akanyana Sharon wabaye Miss UNR 2005 yatangaje ko ari ishema rikomeye ku muryango wabo; ati “murumuna wanjye amaze kumenyera amarushanwa.”

Atome we yatangarije igihe.com ko yishimiye ibi birori cyane, ati “burya mu Rwanda tugira abakobwa beza pe!”

Twabibutsa ko ibi birori byacaga live ku igihe.com, aho byakurikiranwaga n'abantu bo ku isi yose bashoboye gusura uru rubuga.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article