KU MYAKA 88 AMAZE GUKORA URUGENDO RW’IBIROMETERO 16 100 MU KWIBUKA UMUGABO WE WITABYE IMANA.

Publié le par OLIVIER

Yitwa Martha Michel akaba atuye mu ntara ya Colorado ho muri Leta ZunzeUbumwe z’Amerika kuri ubu ngo ku myaka 88 afite amaze gukora urugendo rungana n’ibirometero 16 100 ku nyengero z’ikiyaga mu rwego rwo kwibuka umugabo we bakundaga kugendana.

Uru rugendo ngo yarutangiranye n’umugabo we Lester bari bamaranye imyaka 56. uyu mugabo we rero mu w’1998 yaje kwitaba Imana hanyuma uyu mugore yiyemeza gukomeza uru rugendo wenyine. Aha yakoreye uru rugendo ni hafi y’ibitaro umugabo yarwariyemo igihe kinini.

Ibi uyu mugore yabigezeho agenda ahantu hareshya byibura n’ibirometero 4 ku munsi mu gihe cy’imyaka 11.Uburebure bw’urugendo yakoze bunga n’inshuro 3 ubw’igihugu cye cya Leta ZunzeUbumwe z’Amerika.
Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article