| Iyi hoteli izafungura muri 2012, ikazabasha gutuma umuntu ashobora kuzenguruka Isi mu minota 80 yonyine, kumarayo iminsi itatu ikaba ari miliyoni 4 z’amadolari, ukazaba ushobora kubona ukuntu izuba rishobora kurasa inshuro 15 mu munsi umwe… Nkuko tubikesha newsoftomorrow.org, Xavier Claramount ukuriye kompani, avuga ko iyo hoteli izaba igizwe n’ibyumba 3, buri kimwe kikaba kizajyanwa ukwacyo, ubundi bikazaba bifite formes ya molecules, n’umuntu ugiyemo bakamuha imyambaro izajya imufasha gusimbukira ku gikuta kimwe ujya ku kindi, byumvikane ko kugenda bidasa nk’ibya hoteli zisanzwe. Ikibazo uyu mugabo yavuze k’ingorabahizi, ni aho kogera, kuko iyo nta rukuruzi y’Isi ihagije, amazi nayo yigendera mu kirere nta kibazo, ariko ngo naho igisubizo kizaboneka bakoresheje uburyo bwa spa. Abakiliya rero igihe batazaba bari kwirebera ibiri kubera hanze banyujije mu madilishya, bazaba bari gufatanya n’abandi, akazi k’ibijyanye n’ikirere mu rugendo rwabo. Uyu mugabo rero yatangiye uno mushinga ari nko kwishimisha, gusa aza kubona icyari nk’amakabyankuru gishoboka, niko gushyiramo miliyari 3. Gusa kujyayo, umufuka wawe ugomba kuba ubyibushye bihagije kuko ku Isi hari abantu babarirwa mu bihumbi 40000 gusa bashobora kwirihira iriya ticket, niba bazemera kuyatanga rero ntawe ubizi. Ntanubwo ari ayo mafaranga gusa ugomba gutanga kuko ugomba no gukora imyitozo ya kabutindi iminsi 8. Claramount aragira ati:”Kujya mu kirere biteye ubwoba, niyo mpamvu indege (navette spatial) izajya ihaguma kugirango abantu bamenye ko bazongera bagacyurwa.” Yarangije agira ati:”Kurebera Isi kure, ndizera ko bizafasha abantu kuyiha agaciro no kuyirinda.” |