IMPAMVU TUTAGOMBA GUHOHOTERA UMWANA WANDIKISHA IMOSO

Publié le par OLIVIER


Muri société iyo ariyo yose, abantu benshi (majorité) bakunda guhohotera abake (minorité). Urugero ni uko abantu b’inzobe cyane bafatwa nk’abadasanzwe kuko ab’ibikara aribo biganje;. ibi kandi bigaragara ku ngano z’abantu aho ababyibushye (baba ari bake) batumvwa na gato n’abananutse (baba ari benshi) kuko babafata nk’abadasanzwe, bakabavugaho kandi bakabita amazina atari make kandi atari meza na gato. Abamugaye nabo bafatwa nabi n’abiyita bazima...


Ngarutse ku mutwe w’iyi nyandiko, usanga abana bandikisha imoso bafatwa nabi muri sociétés zacu, aho abantu benshi bandikisha ukuboko kw’iburyo kandi bagakoresha cyane igice cy’iburyo cy’umubiri wabo. Umwana ukura yandikisha imoso afatwa nk’utazamenya ubwenge, ibi bigatuma abantu bakuru umwana abana nabo cyangwa ahura nabo bamuhoza ku nkeke, ngo akunde yandikishe indyo, abe nk’abandi. Ibi biterwa n’uko muri sociétés nyinshi ukuboko kw’iburyo gufatwa nk’ukuboko kwiza, naho ukw’ibumoso kugafatwa nabi.

Nyamara nk’uko tugiye kubibona, kwandikisha imoso si bibi na gato, si n’ikimenyetso cy’ubwenge buke.

Abize bihagije isomo ry’ibinyabuzima (biology) muzi ko ubwonko bugira ibice bibiri (hémisphères). Igice cy’iburyo kigenzura ingingo z’ibumoso, naho icy’ibumoso kikagenzura ingingo z’iburyo (biranyuranya). Ibi bishatse kuvuga ko ku muntu wandikisha imoso, igice cy’iburyo cy’ubwonko bwe kiba cyaraganjije icy’ibumoso ; ibi ni nako bimeze ku bakinnyi ba football bakinisha ukuguru kw’ibumoso n’ubwo bose batandikisha imoso. Gukoresha imoso rero si uburere buke, si n’ubuswa ahubwo niko umuntu aba aremye.


Abantu bose bakagombye gukoresha cyane ingingo z’iburyo z’umubiri wabo, ariko ntibivuze ko abakoresha iz’ibumoso ari ba ruvumwa. Niba ushaka rero gukosora umwana ukoresha indyo ngo azabe nk’abandi, bigomba gukorwa gahoro gahoro, nta kumuhutaza.

Abana birirwa ku nkeke kubera izi mpamvu bakura nabi, nta kizere bigirira kandi bamwe no kwiga birabananira bakaba abaswa burundu ; hari n’abakurana umukono mubi udasomeka.

Nk’uko umwanditsi Maurice Tieche abivuga mu gitabo cye ‘Guide Pratique D’éducation Familiale’, umwana urengeje imyaka 6 aba yararenze ihaniro kuri iyi ngingo, nta kindi wamukorera usibye kumufasha kwiga kwandikisha amaboko yombi. Iyo utekereje usanga abana barengeje imyaka 6 hano iwacu baba batangiye primaire, ibi rero bivuze ko ba barimu bakubitira abana kwandikisha indyo baba bari kwikoza ubusa.

Gufata umwana wandikisha imoso nk’utazi ubwenge ni ukwibeshya cyane kuko abantu benshi bazwi mu mateka nk’abanyabwenge bandikishaga imoso. Aha twavuga nk’abashushanyi bakomeye nka Léonard de Vinci, Michel-Ange na Raphael babayeho mu binyejana bya 16 na 17 ariko ubu bakaba bagifatwa nk’ibyatwa.



Abandi twavuga ni nka Benjamin Franklin na Barack Obama, batazigera bibagirana muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Benshi mu bakinnyi ba football bazwi mu mateka bakinishaga ukuguru kw’imoso kandi n’abazwi ubu niko bameze. Ingero ni nyinshi, kandi n’umwana wawe wandikisha cyangwa ukinisha imoso wasanga azinjira kuri iyi liste.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article