OTTO IMBWA ISHAJE KURUTA IZINDI KU ISI.
Iyi mbwa yitwa Otto ikaba ari iyo mu gihugu cy`ubwongereza. Kuri ubu ifite imyaka 20 n`amezi 8 ni ukuvuga imyaka 145 ugereranyije n`imyaka y`abantu. Ikaba ari mbwa ya mbere ikuze kuri iyi si nkuko Guinness des Records ibitangaza.
Nkuko Lynn Jones nyiri iyi mbwa yabivuze, ibanga ryo kugirango iyi mbwa ibe imaze imyaka myinshi ni uko yayigaburiye neza akanayigaragariza urukondo igihe cyose. Ikindi ngo ni uko ayitaho cyane agakuriranira hafi ubuzima bwayo ari nako ayijyana ku baganga b`amatungo(vétérinaires). Kuri ubu ngo nubwo iyo mbwa ishaje cyane ikaba ikibasha gukina.
Iyi mbwa isigaje gusa amezi make kugirango yeze agahigo mu mateka nk`iyamaze imyaka myinshi kuko iyari ifite aka gahigo yapfuye ifite imyaka 21.
Publicité