Georges Washington, Perezida wa mbere wa Amerika, afitiye imyenda isomero rya New York!
Iyo Georges Washington aba akiriho kuri uyu munsi, yari kuba arimo akayabo k’amadolari y’amande isomero ry’umujyi wa New York kubera ibitabo atigeze atirura.
Inzu y’isomera ya kera kurusha izindi i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekanye ko mu bitabo yandikamo abatiye n’abatiruye ibitabo, Perezida wa mbere w’icyo gihugu amaze kugira ideni ry’imyaka 220, nyuma yo gutira ibitabo bibiri bitigeze bitirurirwa iryo somero.
Nkuko tubikesha Zigonet, igitabo cya mbere yatiye kitwa Law of Nations kikaba kivuga ku mibanire hagati y’ibihugu, mu gihe ikindi kivuga ku Nteko Ishinga Amategeko yo mu Bwongereza. Ibi bitabo byombi byagombaga kuba byaratiruwe tariki 2 Ugushyingo 1789.
Umuyobozi Mukuru w’iryo somero, Mark Bartlett, yatangaje ko mu gutangaza ibi atashakaga kwishyuza amande, gusa ko ashaka ukuntu ibyo bitabo byagarurwa muri iyo nzu y’isomero.