Google yashyize ahagaraga indi format igenewe amafoto kuri internet

Publié le par OLIVIER

Mu gihe amafoto menshi yakoreshaga format JPEG, igihe cyayo cyaba kigiye kurangira. Ku bwa Google, Format ya JPEG itanga amafoto aremereye kandi qualite akenshi iba atari nziza. Niyo mpamvu kuri uyu wa kane Google yashyize ahagaragara indi format, WebP, yifuza ko yasimbura JPEG ku mafoto akoreshwa kuri web.

Icyo kigo gisobanura ko cyakoresheje ikoranabuhanga rihambaye maze kigakora format itima ifoto igumara qualite yayo kandi ntiremere. Ku bwa Google, format WebP igabanya uburemere bw’ifoto  kugera kuri 39% nyarama ifoto ntite qualite yayo.

Igitekerezo remezo akaba ari uko igihe amafoto ataremeye, rezo ya Google nayo izihuta kandi n’abandi bakoresha web n’abamamaze kuri internet bagatanga service zihuse kurushaho. Ibyo ni mu gihe ifoto iba ifite uburemere bungara na 2/3 by’uburemere bya paji web umuntu aba asuye muri rusange. Bityo kugabanya uburemere bw’ifoto ni ukongera umuvuduko wa web cyane cyane kuri telefone zigendanwa.

Igisigaye ni ukumenya ni WebP izitabirwa na benshi: Ubu tuvugana nta browser nimwe yemera iyo format yari hagakorwa. Nicyo cyatumye Google yahamagariye abakora browsers kongera iyo format muri formats bari basanzwe bafite.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article