Groupe EAST-C isanga umuziki usaba amikoro ahambaye!!
Groupe EAST-C isanga umuziki usaba amikoro ahambaye!!
Groupe EAST-C ku batabazi tubanze tubabwire ko ari itsinda ry’abasore batatu aribo MUSHUMBA Bruce a.k.a. BMC, (uyu akaba ari na Presenter kuri radio izuba mu kiganiro IZUBA SHOWBIZ), KAGIRIGI (2gi) na BABU-G. iyi groupe ikaba izwi cyane mu ntara y’iburasirazuba cyane cyane nko mu ndirirmbo 2 bakorewe na producer lick lick. Izo ndirimbo ni Baravuga n’ Induru y’ umushonji. Gusa ubu bakaba bafite n’ iyitwa Mwiza bakorewe na Dr Jack n’ izindi nka Dancefloor ndetse n’ Umunsi utazwi baherutse gukorana n’ umwe mu bagize crew ya tuff gangz ariwe Pfla.
Aba basore bo bakaba batangaza ko babana umuziki wo mu Rwanda uhenze bikabije. Bakaba babivuga bashingiye ko bo n’ubu indirimbo eshanu 5 bakoze batarazigeza ku maradiyo yose yo mu Rwanda. Iyo ni gihamya y’ uko bisaba amikoro kugira ngo ukore umuziki mu Rwanda. BABU-G we aganira na Igihe.com yagize ati : « Biragoye peee …. Dutangira groupe yacu numvaga mu kwezi cyangwa umwaka umwe tuzaba tumaze kumenyekana hose mu rwanda. Ariko naje gusanga nyuma y’ impano hari ikindi dukeneye aricyo ubushobozi kugirango indirimbo dukora zimenywe kandi zikundwe. »
Naho BMC we amwunganira avuga ko kubera akazi akora k’ ubunyamakuru kamusaba gucuranga ibihangano by’ indirimbo arwana no kugira ngo azamure abahanzi b’abanyarwanda ; ngo ibi byatumye abona ko hari abahanzi bafite impano mu muziki ariko bacyitwa izina rya underground.
Ibi kuri we agasanga ari ukubera ko wenda batarabona nabo ubushobozi bwo kugana amastudio cyangwa bakaba baragannye adafite ubushobozi bwo gutunganya neza indirimbo zabo ngo zinogere amatwi nk’uko baba babyifuza. Abandi bagahezwa inyuma n’uko batabona ubushobozi bwo kugeza ibihangano byabo ku maradiyo menshi ngo bicurangwe nabo bamenyekanishwe n’ impano yabo
Aba basore ariko bakaba bemeza ko iyo ufite impano byoroshye kuzamuka. Ngo impano ituma abafana (public) bahita bakumenya vuba bagakunda n’ ibihangano byawe bikamamara ku maradiyo n’ahandi bicurangwa ukamenyekana ku buryo bworoshye.
Twizere ko iyi groupe EAST-C, byumvikana ko nayo ifite impano mu muziki, izagenda irushaho kuzamura amikoro n’ impano icyarimwe bityo igatera intambwe imbere. Aha twanashimira aba basore ku ndirimbozabo nk’ induru y’ umushonji n’umunsi utazwi aho bagerageza no gukoresha ururimi rwo mu bitabo arirwo giswahili rwumvwa na benshi muri aka karere k’ibiyaga bigari ndetse na Afurika y’ iburasirazuba (East Africa).
Bityo tunabifurize ko ejo, ejobundi groupe EAST-C izaba ikomeye inazwi hose ndetse inafite ibihangano byinshi kubyo ifite ubu ikajya mu ruhando rw’andi ma groupe mu Rwanda nka The Brothers, Urban Boyz, Dream boyz, Tuff Gangz, Salus Populi n’andi n’andi. Twizere ko mu minsi mike kandi tuzaba twumva nabo bashyira ahagaragara wenda na za albums bageza ubutumwa ku Banyarwanda ndetse n’isi yose muri rusange.
MUHIRWA Olivier