Nyuma y’imyaka hafi 100 apfuye, yashyinguwe mu cyubahiro
Nyuma y’Imyaka 100, Umuhinzi witwa Richard Dibben wo mu gihugu cy’u bwongereza yabashije gushyingura Nyirarume we witwaga Harry Dibben, wapfuye mu mwaka wa 1916 aguye ku rugamba rwabereye ahitwa Fromelles.
Harry Dibben yavukiye i Buckland Newton, mu Bwongereza. Yaje gupfa ku myaka 33 aguye ku rugamba i Fromelles, mu majyariguru y’u Bwongereza mu wa 1916. Kuva apfuye, ntabwo umurambo we wabashije kubonwa n’umuryango we ngo ashyingurwe mu cyubahiro kuko yari yarashyinguranywe n’abandi basirikare.
Nyuma rero ngo haje kugaragara ADN y’umusirikare umwe muri abo bashyiguwe, maze Richard Dibben aza kubwirwa ko ari uyu nyirarumwe we wapfuye aguye ku rugamba imyaka hafi 100 iratambutse.
Richard rero ngo yahise amushiyingura mu cyubahiro mu irimbi rya gisirikare aho abandi basirikare bagera kuri 75 bashyinguye. Tariki 19 Nyakanga, ntijya imuva mu mutwe, ni bwo uyu nyirarume yapfuye mu rugamba rwa Fromelles, hari mu 1916.