Gukura ibintu ku murongo wa interineti ukoresheje Torrent
Interineti muri ino minsi imaze kuba ikigega kinini kandi kirimo ibintu bitandukanye, muri ibyo bintu rero bimwe biba bishobora kutugirira akamaro kanini, ibindi nabyo hari igihe usanga utabikineye.
Kugeza ubu Torrents akaba ari uburyo bwiza kandi bworoshye bwo gukura ibintu binini ( bifite capacity nini) cyangwa bito kuri interinet.
Mbere yo kurebera hamwe uko bigenda, reka tubanze tumenye torrent icyo ari cyo.
Torrent ni fichier cyangwa file iba yarashyizwe ku murongo wa interineti n’umuntu ku giti cye cyangwa ikigo, iyo fichier cyangwa file iba iri mu bubiko (server) bw’imirongo imwe n’imwe ya internet, urugero: mininova.org, torrentreactor.net n’izindi …Noneho ubishatse ayihakura.
Torrent download akaba ari uburyo bwo gukura ibintu kuri interineti bifashishije torrents, twibuke ko ubusanzwe bumenyerewe bunakoreshwa cyane ari direct download, gusa ubu buryo ntabwo ushobora kubonaho ibintu byinshi bitandukanye nka torrent.
Iyo uvanye iyo fichier ku murongo wa interinet aribyo bi downloading cyangwa telechargement, ntabwo uhita ubona icyo washakaga, niba ari video, igitabo, indirimbo n’ibindi…ahubwo ako ga fichier cyangwa file kaba gafite amakuru atandukanye yaho uri bukure icyo washaka, twavuga, ingano y’icyo ushaka, abantu uri bukureho icyo ushaka, icyo ushaka…
Icyo uba ukeneye rero muri icyo gihe ni porogaramu( software cyangwa logiciel) igufasha kubona ibyo byose, ariyo bita torrentdownloader, izo ushobora kwifashisha zisanzwe zizwi ni Bitorrent, Utorrent, Bitloard, ….
Icyo torrent imaze rero nta kindi, ni uko ikoranabuhanga ikozemo rigufasha gukura ikintu kinini kuri interineti mu mwanya muto, impamvu ni uko uba utagikura ahantu hamwe ahabwo uba uri kugikura ku bantu benshi ahantu hatandukanye ku isi yose aribyo bita FILE SHARING, cyangwa Peer to Peer (P2P), umuntu rero uba uri gutanga iyo file cyangwa fichier aba yitwa SEED naho uyihabwa aba ri PEER, gusa iyo PEER amaze gutwara igice kinini, nawe atangira kuba SEED yibyo amaze gutwara.
Niyo mpamvu iyo ugiye gushaka torrent nziza wita kureba umubare wa seeds niba ari munini ndetse na peers, ikindi kandi ukareba niba torrent ifite ubuzima bwiza (Health), kugirango udasanga bagupfunyikiye amazi.
Uko download (téléchargement igenda hagati ya seeds na peers
1) Shaka porogaramu (software cyangwa logiciel) igufasha gukura kuri interineti torrents. Urugero: Bitorrent.
2) Yishyire muri mudasobwa yawe ifite connection. (kora installation).
3) Jya kuri www.google.com, wandikemo icyo ushaka gukura kuri interineti ndetse na format yacyo nyuma ushyireho ijambo torrent kugirango byihuta mu gushakisha. Urugero: Download Rambo III movie torrent.
4) Kanda kuri murongo wa interineti umwe uri kubona ufite icyo wifuzaga mu bintu google yakuzaniye.
5) Shaka ahantu handitse Download this torrent cyangwa telecharger ce torrent, kareke kuzure.
6) Jya ahantu wakabitse nurangiza ugakandeho kabiri, cyangwa se ugakandeho ukoresheje bouton y’iburyo ya souris (mouse) yawe ubundi ujye ahantu handitse open with (ouvrir avec), uhitemo porogaramu washyizemo uko yitwa, urugero igihe harimo bitorrent , kanda kuri bitorent.
7) Haraza akadirishya karimo ibintu ugiye kuvana ku murongo wa interineti, ubundi ukande OK.
8) Tegereza kugeza igihe birangiriye, nibirangira ujye ahantu handitse completed, ubundi ukande kucyo washakaga kabiri.
Icyitonderwa: Banza usome witonze ibiri mubyo ugiye gukura kuri interineti, kuko hari igihe usanga ibyo nta kamaro bifite (fake downlaods).