Wari uziko indodo zigira akamaro kanini mu ku kurinda indwara z'amenyo?
Abantu benshi bazi ko koza amenyo inshuro ebyiri ku munsi no kwihaganyura nyuma yo kurya inyama bihagije kugirango birinde indwara z’amenyo.Ibi bituma akenshi badatekereza ku kamaro k’ indodo zagenewe koza amenyo.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru dailymonitor cyo muri Uganda mu kiganiro cyagiranye na Dr John Kimbe,umuganga w’ amenyo, yakibwiye ko kogesha urudodo amenyo ari uburyo bwenda kumera nko gukoresha uduti (cure-dent) twoza hagati mu menyo.
Dr Kimbe yavuze ko gukoresha utu tudodo bigabanya mikorobe ziba zuzuye mu kanwa.Yasobanuye ko koza amenyo n’ uburoso bw’ amenyo bihagije, kuko akenshi uburoso busanzwe budashobora koza igice kiri hagati y’ amenyo.Aha rero niho izi ndodo zigera maze zigakuramo mikorobe ziba zasigaye nyuma yo koza amenyo n’ uburoso.
Dr Shem Bayiga,umuganga wo muri Kampala Central Medical Centre yasobanuye ko kudakoresha indodo zoza amenyo bituma habaho ibibumbe by’ umwanda hagati mu menyo.Iyo ibi bibumbe bigumye mu menyo igihe kirekire, birakomera maze bigakora ikintu kitwa tartar gikurwamo gusa n’ abaganga.
Izi tartar nazo iyo zimaze igihe kirekire zitozwa mu menyo, zivamo ubwoko bukaze cyane bwa mikorobe bukora aside zangiza ishinya maze bikavamo ifumbi y’ amenyo(kuva amaraso mu menyo).Ifumbi iyo itavuwe kare yangiza cyane ishinya nandi magufwa afashe amenyo.
Gusa Dr Kimbe yemera ko bitoroshye gukoresha izi ndodo buri gihe kuko mu buzima abantu bahora bahuze ariko ni byiza ko umuntu yunyuguza mu kanwa akoresheje amazi igihe amaze gufungura.Yasobanuye ko gukoresha uduti twoza amenyo(cure-dent) atari byiza kuko utu duti akenshi tuba ari tunini tudashobora gukura imyanda yose mu menyo kandi dukoreshejwe nabi dukomeretsa ishinya.Yongeyeho ko ari byiza gukoresha izi ndodo byibura inshuro imwe ku munsi mbere yo kuryama kugirango utararana ibiryo mu menyo.
Mu gukoresha izi ndodo umuntu akoresha intoki ebyiri z’ ibikumwe, ugafata agace gatoya k’ urudodo maze ukanyuza hagati y’amenyo.Iyo witegereje neza ubona hari ibintu bivuye mu menyo yawe, izi ndodo uzikoresha mu menyo yose.Urudodo rukoreshwa inshuro imwe gusa.

Publicité