Umukozi wo mubiro by’akarere yirukanwe azira kuterekana inyinya!

Publié le par OLIVIER

Umugore w’imyaka 28 yirukanwe mu kazi yakoragamo ko kwakira abantu mu biro bya komini ya Herve ho m’Ububiligi azira kuba atajyaga asekera abo yakira. Kuri ubu amasendika yahagurutse arwanya iriyirukana rye aho amusabira gusubizwa ku kazi kuko impamvu zatumye yirukanwa zidafatika.

Nyuma yuko iryo yirukanwa rigiye ahagaragara, umwe mu bari aba bosi be yagize ati: ‘’Ntago ari ikosa yakoze ryatumye tumwirukana ahubwo byatewe n’imyitwarire ye mu kazi. Ntago azi icyaricyo kwakira umuntu umwishimiye mu kazi akora ko kwakira abantu.’’

Uwo mugore ukunda guhora acecetse kandi usa n’utinya abantu yagize ati: ‘’Nkora mu mujyi wa Herve kuva mu mwaka wa 2005 ariko nakomeje kugirana imibanire myiza nabo dukorana ndetse n’abankuriye none dore uko bangenje.’’


Mu mwaka w’2007 uyu mugore yari yarahawe gasopo kubera kudasekera abatuye uwo mujyi, nyuma yaje gufata amasomo yo gusekera abantu bituma bamurekera mu kazi. Abayobozi ba Herve bemeza ko komini yabo ifite isura mbi iterwa n’uyu mugore.
Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article