URWENYA: IGITUMA UMUGORE WANJYE ATANCA INYUMA!

Publié le par OLIVIER

1. Habayeho umukobwa agaca inyuma umusore wese bakundanye. Ashaka abagabo 4 bose abananira kubera iyo ngeso. Uwa gatanu we aza yarize imitwe ku buryo bamaranye imyaka 3 yose bumvikana, bagera n’aho babyarana umwana!

Uwo mwana avuka, abazi urwo rugo bose basekeraga uwo mugabo mu bipfunsi, bavuga bati “Mbega umuntu wagowe? Kandi buriya azi ko uriya mwana ari uwe!”

Umugabo yakomeje kwemeza inshuti ze ko uwo mwana ari uwe, binaniranye bamujyana kwa muganga baramupima (DNA test/test ADN), basanga ari uwe pe! Bibatangaje bamubaza ukuntu yashoboye gufatirana umugore we ntamuce inyuma.

Umugabo ati: “muri iyi myaka yose, nkora ku buryo ndyamana nawe ntamenye ko ari jye! Muha za gahunda mu tu motels, utu lodges n’ahandi, nkaza niyoberanyije ku buryo agira ngo si njye!”

2. Umugabo yaradomotse ku kazi, ageze iwe asanga umugore mu buriri ku manywa, ku kameza k’igitanda (table de nuit) hariho isegereti y’intore. Abazanya umujinya mwinshi uwo mugore ati “vuba, hita umbwira aho iyi ntore iturutse!” Umugore ngo cwe! Aryumaho.

Umugabo arongera ati “vuba, hita umbwira aho iyi ntore iturutse!” Agiye kumva yumva ijwi ry’umugabo munsi y’igitanda ngo “erega iyo ntore yaturutse muri TABARWANDA…”

3. Umugabo w’umupfayongo yabwiye umugore we w’ikizubazuba (igi-sun-sun) ati “chérie, umwana utwite navuka asa nawe azaba ari mwiza pe!” Umugore na we aricika ati “chéri, umwana ntwite navuka asa nawe bizantangaza pe!” Nguko uko umugabo yamenye ko inda atari iye!

4. Umupadiri yayoboraga paruwasi yuzuyemo inkozi z’ibibi, maze umunsi umwe amaze kubirambirwa, acunga bose baje mu misa arababwira ati “kuva ubu, mutangire mwitware neza kuko ninongera kumva umuntu uza kwicuza ibyaha (pénitence) avuga ngo yaciye inyuma uwo bashakanye, ndahita niciraho njye mu yindi paruwasi!”

Abakirisitu barumirwa, basanga ni hahandi bizabagora kuva mu buhehesi, bigira inama yo kubihindurira inyito. Ugiye kwicuza icyaha cy’ubusambanyi akabwira padiri ati “naranyereye ndagwa, mpaguruka narakariye Imana, none nari nje ngo imbabarire!”

Abantu benshi bamaze kumubwira gutyo, ahura n’umukuru w’umurenge aramubwira ati “yewe, ni ugukoresha imihanda yo mu murenge wawe, naho ubundi ntabwo, abantu basigaye banyerera cyane!” Gitifu araturika araseka, kuko yari azi icyo kunyerera bivuga.
Padiri ati “nyamara wiseka mu bikomeye, nawe birakureba. Umugore wawe yambwiye ko muri iki cyumweru yanyereye gatatu kose…”

5. Umugabo yaganiriye n’umugore we biratinda, bamaze kwizihirwa umugabo aramubwira ati “chérie, mbwira ikintu kiri bunshimishije kikanambabaza icyarimwe!?”Umugore aratekerezaa, maze aramubwira ati “dear, mu nshuti zawe zose, uwo ndyamana nawe akanshimisha kurusha abandi ni wowe!”

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article