Ese ni gute wamenya ko Imyitwarire yawe ihwitse ?

Publié le par OLIVIER


Kimwe mu bifasha umuntu kubaho neza ni urukundo. Habaho abantu bakundwa cyane, ndetse n’abantu benshi(sympatique). Hakabaho n’abandi usanga badakunzwe habe na gato (antipatique).

Ibi ni ibintu bihabo mu buzima. Ese aho ntibyaba biterwa nawe? Ese imyifatire yawe mu byo ukora mu bandi yaba kimwe mu bibitera? Ese wamenya ute ko imyitwarire yawe ikwiye?

Ikintu cya mbere ukwiye gukora ni ukureba abantu mubana, abo mukorana (entourage). Ese abo mubana baba bakwinuba? Ese binubira ibyo uvuze byose? Ese iyo muvugana na bo waba usa n’ubasakuriza? Icyo gihe rero imyitwarire yawe iba idahwitse kandi ikeneye guhinduka.

Ikintu cya kabiri ukwiye gukora ni ukwireba wowe ubwawe. Ese wumva utekanye mu ri wowe n’iyo waba uri mu mayira abiri? Ese waba ugira urugwiro kabone n’iyo waba ufite ibibazo ugomba gukemura? Ese mu gihe uri kumwe n’ abagenzi bawe muganira wumva ubishimiye ? ese ibyo ukora biguha amahoro?

Ibi ni bimwe byagufasha kumenya ni ba imyitwarire yawe ihwitse, ibereye kandi inogeye bose.
Mu gihe usanze idahwitse ni ukuyihindura kuko imyitwarire yawe n’abandi ni yo igufasha kubaho neza kandi wishyimye.

Ushobora no kuba ibi byose ubikurikiza ariko ukaba nta nshuti nyinshi ugira. Wicika intege! Icy’ingenzi ni uko wowe wumva utekanye mu mutima, kandi nta muntu ubangamiye, ndetse nta n’ubayeho nabi kubera wowe.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article