Kutamenya gukoresha Clavier ya mudasobwa biracyadindiza akazi
Hari serivisi zigenda buhoro cyangwa nabi kubera akamenyero gake kuri clavier.
Iyo umukoresha agiye gutanga akazi hari ibyo asaba ba nyir’ukugahabwa kugirango umusaruro uziyongere.
Nyuma y’aho hakaza amahugurwa ku bakabonye kugirango bamenye neza icyo bagiye gukora, gusa bimaze kugaragara ko hari ikintu abantu bamwe birengagiza guhugura kandi gifite akamaro kanini; CLAVIER ( KEYBOARD).
Amasomo ya mudasobwa amaze kwinjira mu bantu buhoro, bitewe ko n’abayatanga biyongereye kandi ahantu hatandukanye haba hano mu mujyi wa Kigali cyangwa hanze yawo.
Ariko baba abayatanga cyangwa abayahabwa usibye ko wenda rimwe na rimwe batabibwirwa, bibagirwa ko icyo uba uri bukoreshe ayo masomo cyangwa aho uzaba ukora, igihe ari ingenzi ndetse no kwandika ibintu bitarimo amakosa kandi vuba.
Ibyo rero ntakundi bikorwa usibye kwiga kwandika wihuta cyangwa kwimenyereza clavier ( keyboard).
Abantu benshi iki kibazo baracyirengagiza kandi nyuma ugasanga ahantu hamwe na hamwe urugero nko mu mabanki hahora umurongo bitewe n’iki kibazo, mu mabarura rimwe na rimwe n’ahandi.
Kwimenyereza Clavier rero ntibitwara igihe kinini, rimwe na rimwe ntibinasaba mudasobwa cyangwa umuntu uri bukwigishe. Clavier ubwayo irahagije ukamenyera aho inyuguti zose ziri, ikindi bitwara igihe gito ariko nyuma umusaruro ukiyongera.
Ikindi ni uko hari amaporogaramu afasha abantu kuyiga neza (typing softwares), abashinzwe gutanga akazi ntitwababwira ngo nabyo babishyire mu bikenerwa gusa nyuma amahugurwa nk’ayo arakenewe kandi afitiye akamaro kenshi abantu benshi.
Urugero: Tuvuge umuntu wandika amagambo 10 mu munota bizamutwara byibura iminota hagati y’itanu n’icumi kugirango yakire umuntu bitewe na porogaramu (software) ari gukoresha, naho umuntu wandika amagambo 50 mu munota akeneye gusa iminota iri hasi y’itanu, akaba ari na byo umuntu wese yakwifuza.