Hugh Hefner watangije Playboy Magazine agiye gushyingiranwa n’ inkumi arusha imyaka 60

Publié le par OLIVIER


Mu mpera z’ icyumweru gishize, umukambwe Hugh Hefner w’ imyaka 84 watangije Playboy Magazine agiye gushyingiranwa na Crystal Harris mu minsi mike iri imbere.

“Ni byo, impeta nambitse Crystal ni iyo kuzashyingiranwa. Ntago nigeze nshaka kugira ibyo nyihisha inyuma. Noheli nziza kuri mwese,” ni amagambo yanditswe na Hefner ku rubuga tweeter.

Harris w’ imyaka 24 y’ amavuko ari mu murongo wo kuba umugore wa gatatu wa Hefner. Umugore we wa mbere, Mildred Williams batandukanye mu 1959 nyuma yaho amuciriye inyuma akanasiga ahungabanyije imirimo ye.

Byatwaye Hefner imyaka irenga 30 kugira ngo yongere ashake undi mugore kuko mu mwaka wa 1989 yashakanye na Kimberley Conrad babyarana abana babiri b’ abahungu Marston na Cooper, hanyuma baza gutandukana mu 2009.

Twabibutsa ko Hefner azwi mu bantu bafite umuhigo wo kuba bashobora kuba bamaze kuryamana n’ abagore barenga 1000 kimwe n’ abandi nka Rod Stewart, Tony Curtis, Gene Simmons, Peter Stringfellow.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article