'Ibigarasha' niryo zina ryahawe abanyeshuli bashya baje muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda

Publié le par OLIVIER

'Ibigarasha' niryo zina ryahawe abanyeshuli bashya baje muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda


posted on Dec , 30 2010 at 14H 53min 37 sec viewed 5618 times



Uko umwaka ushize undi ugataha muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda baha izina abanyeshuli bashyashya baba baje kwiga muri iyi Kaminuza mu rwego rwo kubakira. Uyu mwaka rero ngo izina bahitiyemo aba banyeshuli ni “Ibigarasha”

Amakuru atangazwa na bamwe mu banyeshuli biga muri iyi Kaminuza aravuga ko nta rindi zina aba banyeshuli babonye ryabakwira uretse kubita Ibigarasha.

Ubwo twababazaga Impamvu babahitiyemo iri zina badutangarije ko impamvu nyamukuru babise Ibigarasha ari uko iri jambo rigezweho, rikaba ririmo rirakoreshwa cyane haba mu ma telefone, kuri internet (Facebook), mu biganiro bitandukanye abantu bagirana n’ahandi.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati: “Ubundi aba banyeshuli njye nari nziko bazitwa Vuvuzela kuko byari byavuzwe cyane ariko nkurikije uburyo ijambo ibigarasha ririmo kuvugwa cyane mu ngeri z’abantu batandukanye baba abayobozi, urubyiruko, abakuru n’abato ndumva nta rindi ribakwiye.”

Dore bumwe mu butumwa burimo gucicikana hirya bo hino ku ma telefoni y’abantu burimo iri jambo ikigarasha: ”Muri 2011 Imana izakurinde kuba ikigarasha, kwikubira nka Laurent Gbagbo, kutagira ibanga nka Wikileaks, kwanduranya nka Corée du Sud, guta agaciro nka Nyakatsi, kwibasirwa nka Haiti, ijwi ryawe rizumvikane nka Vuvuzela, izaguhe gukorana umwete no kuryoshya nka Facebook.”

Umwe mu baba ku rubuga rwa Facebook witwa Trevy Umugisha yagize ati: “Twibukiranye amagambo yavuzwe cyane muri uyu mwaka: Vuvuzela, Man, Wibyiherana….” Uwitwa Kigenza Aimé Patrick mu kumusubiza agira ati: “Ibigarasha”, Trevy nawe mu gusubiza Kigenza n’abandi baganiriraga kuri urwo rubuga yarasubije ati: “Ahubwo Kigenza aranyibukije, ngo abantu bazajya kwiga muri NUR 2011, ntibakiswe Vuvuzela kuko ari irya kera, ahubwo ni Ibigarasha.”

Twababwira ko atari ubwa mbere muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda bise abanyeshyuli bashya baje kuhiga kuko hari n’andi mazina bagiye babatiza muri yo twavuga: Izina ry’ Ibicurane biswe mu mwaka ushize wa 2010 kubera ibicurane by’ingurube byari byayoje ibintu hirya no hino ku isi, Abavangarayi ryiswe abaje kuhiga muri 2009 ubwo muri Zimbabwe byari ibicika hagati ya Mugabe na Morgan Tshvangirai .

Mu mwaka wa 2008 bo bitwaga Manoyinanga
bitewe nuko Isosiyete ya MTN yashyize ahagaragara inomero itangirwa na 03 ikamenyekana ku izina rya Manoyinaga, Muri 2007 bo bitwaga Ababurugiyeri kuko ngo baje gutangira mu bitangazamakuru bitandukanye havugwa Umucamanza w’ Umufaransa Jean-Louis Bruguière.

Muri 2006 bo bitwaga Abatijiste kubera ko ari bwo hari hagitangira gahunda y’ imirimo Nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro izwi ku izina rya TIG.

Mu mwaka wa 2005 bo bari bafite izina rya Abajanjawidi kubera umutwe w’ iterabwoba wabicaga bigacika muri Sudani, muri 2003-2004 ngo bitwaga Abatsunami n’Abatalibani, muri 2002-2003 bitwaga Imikasiro, muri 2000-2001 babitaga Abatsindiye kuko aribwo abantu ngo bari batangiye gutsindira kujya kwiga muri za Kaminuza, naho mu mwaka wa 2000 abahaje bamenyekanye ku izina ry’ Abayanja ubwo havugwaga cyane Ishyaka ry’ Ubuyanja.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article