IBIMERA NABYO IMANA YABIHAYE UBWENGE
Ikimera bita Acacia kiboneka ahantu henshi cyane ku isi. Imana ntiyahaye umuntu ubwenge wenyine ahubwo n'ibimera yabivunguriyeho ariko gake ugereranyije n'ubwenge bw'umuntu.
Rero icyo kimera tumaze kuvuga hejuru gato gifite uburyo bwo kwirwanaho buhambaye kandi butangaje cyane. Mu gihugu cya Australie naho tuhasanga icyo kimera ariko kuko ho hataba inyamaswa zitungwa n'inyama nyinshi, icyo giti usanga nt'amahwa kigira.
Watera intambwe ugaruka hano muri Africa cyangwa se muri Amerique tropical, ugasanga icyo giti gifite amahwa menshi cyane. Kuko ho uhasanga inyamaswa zitunzwe nibimera cyane k'ubwinshi. Ugasanga ariko inyamaswa igiye kurya icyo kimera, itazongera kugarukaho ubwa kabiri.
Byakusanyijwe na MUHIRWA Olivier IGIHE.COM Eastern province