| Babar Ali, ni we muntu ku isi ufite imyaka mike kandi akaba ayobora ikigo cy’amashuri, akomoka mu gihugu cy’ U Buhinde. Ayobora ishuri ry’abanyeshuri 800. Ku myaka 16 gusa, uyu musore ukomoka mu mujyi wa Murshidabad muri Leta ya Bengale mu gihugu cy’ u Buhinde ayobora Ishuri ry’ ikigoroba ryigamo abahungu n’ abakobwa bagera kuri 800. Ibi ni byo bituma aca agahigo ku isi ko kuba ari we ufite imyaka mike akaba ayobora ishuri ringana gutya. Babar Ali yabitangiye mu 2002 abitewe n’ urukundo agira rwo gutanga ubumenyi, maze akajya yigisha ku mugoroba abana bato mu gikari cy’ inzu y’ iwabo. Yabigishirizaga ubuntu kuko ababyeyi babo bana nta mafaranga bari bafite yo kubajyana mu mashuri. Ishuri Babar yigamo riri mu birometero 10 uvuye iwabo, nubwo bigishiriza ubuntu nk’andi mashuri yose yo mu Buhinde bimusaba amadolari 40 kugira ngo ashobore kugura imyenda y’ishuri n’ ibindi bikoresho. Mu mujyi wa Murshidabad aho Babar Ali akomoka ni ababyeyi bake bashobora gutanga ariya madolari 40 kuko hari ubukene bukabije, niy o mpamvu abana babo batajya kwiga kubera ubushobozi buke. Ni byo byatumye abana benshi biyizira mu ishuri rya Babar Ali kuko bigira ubuntu kandi ibitabo n’amakaye arabibaha kubera imfashanyo ahabwa. Iyo saa kumi z’ umugoroba zigeze Babar avuza inzogera maze abana bari hagati y’ imyaka 4 na 16 bagatonda umurongo imbere y’inzu y’iwabo, maze bakinjira mu ishuri. Iri shuri na ryo riratangaje, ni imbuga kuko bakoresha nk’ishuri dore ko aba bana biga bari kumwe n’inkoko ndetse n’ihene ababyeyi ba Babar boroye! Umunsi w’ishuri utangizwa n’indirimbo yubahiriza igihugu cy’ubuhinde nk’ andi mashuri yose maze abana bakerekeza mu gihande bigiramo, abana benshi baba bicaye hasi maze bakumva bitonze ibyo Babar n’ abagenzi be babigisha (na bo babikorera ubuntu) ; babigisha imibare, inyuguti, amateka, ubumenyi bw’ gihugu cyabo, ubukungu ndetse n’ ibindi byose ba Babar bashoboye kwiga. Imbogamizi bakunze guhura na zo ni imvura ikunze kuza mu gihe cy’ itumba. Maze abarimu n’ abanyeshuri bagashaka aho bugama, ubwo ishuri rikaba rirangiye abana bagataha iwabo. Ku wundi munsi saa kumi zuzuye bagahurira nanone imbere y’ inzu y’ ababyeyi ba Babar bategereje ko inzogera ivuga bakiga. |