Umugore ufite umugono ukabije ku isi
-Umugabo we yarimutse kubera icyo kibazo!
Jenny Chapman w'imyaka 60 utuye mu Bwongereza, kugeza ubu nta kintu ataragerageza kugira ngo agabanye uburyo agonamo iyo aryamye: Ibinini, udukoresho bita serre-nez, yewe yanatekereje ku kuba yakwibagisha izuru (Plastic surgery/ Chirurgie esthétique).
Umugono we ngo ushobora kuba uruta urusaku rwa gari ya moshi cyangwa tinga tinga kuko aragona n'abaturanyi bigatuma barara rwantambi. Aho bimaze kumurengera, umugabo we asigaye ajya kurara mu cyumba cy'abashyitsi nibura amajoro 5 mu cyumweru.
Nkuko tubikesha zigonet, abaganga ntako batagize ngo barebe niba ntacyo babimufashamo, gusa bose icyo bahurizaho ni uko nta muntu n'umwe bigeze bumva ugona nk'uriya mukecuru mu buzima bwabo, bamwe muri abo baganga banemeza ko nta muntu watekereza ko habaho ikiremwa muntu kigona nk'uko Jenny bimugendekera.
We ubwe hari igihe bimubaho ko abyuka kubera ko yisakuriza iyo agona nijoro. Hagati aho nyuma yaho yaboneye ubufasha bwa muganga w'umuhanga, yamutegetse indyo azajya afata ndetse anamutegeka gukora siporo ku buryo nibura muri iki gihe urusaku rw'umugono we ruri kugenda rwiyubaha.

Publicité