Radio Izuba mu gutanga bwa mbere igikombe cyitiriwe Umunyamakuru Amabilis Sibomana
Radio Izuba ikorera mu karere ka Ngoma mu ntara y’uburasirazuba irateganya gutanga bwa mbere igihembo cyitiriwe umunyamakuru Amabilis Sibomana.Icyo gihembo kizatangirwa mu nzu mberabyombi y’akarere ka Ngoma tariki ya 7 ugushyingo 2009 mu birori bizabanzirizwa n’umupira w’amaguru hagati y’ikipi y’abanyamakuru bo mu Rwanda n’iy’abayobozi bo mu ntara y’uburasirazuba.
Umuyobozi mushya wa Radio Izuba Eric Kayihura atangaza ko icyo gitekerezo cyaje ubwo Amabilis Sibomana yasezeraga ku mugaragaro ,avuga ko acyuye igihe akaba agiye mu zabukuru.
Umuyobozi wa Radio Izuba akaba asanga bidakwiye ko umunyamakuru nk’uyu yajya mu buzima busanzwe akibagirana, n’akamaro yagiriye igihugu.Ubwo ngo ni bwo yegereye Amabilis Sibomana amusaba ko yakwemera ko habaho igihembo cyamwitirirwa,kikazajya gihabwa umunyamakuru witwaye neza buri mwaka.Amabilis Sibomana ubundi udakunda icyubahiro,ngo byaramutangaje,ashaka kubyanga ariko asanga nta kundi byagenda.
Eric Kayihura ati:”Ese kuki twategereza ko yitaba Imana ngo tuvuge ko yari ikirangirire?”
Eric Kayihura aragira ati“Amabilis Sibomana ni umunyamakuru wamaze imyaka 35 mu mwuga adakererewe na rimwe.Ntiyigeze asobanya amakuru ye muri iyo myaka yose.Ubwo yasezeraga ku mugaragaro kuri anteni za Radio Izuba,we ubwe yasabye ko uwamenya igihe yaba yarasobanyije inkuru ze cyangwa ngo hagire umushoferi uvuga ko yamukereje,yazabivuga.Habuze n’umwe wavuga ibinyuranye n’ibyo.
Byongeye kandi Amabilis Sibomana ni umunyamakuru wagize ibyago byo gukorana igihe kirekire n’ingoma yamennye amaraso y’abanyarwanda,indunduro ikaba mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Umunyamakuru Amabilis Sibomana yakomeje gutwaza kugeza iyo ngoma ihiritswe,ku buryo na nyuma yaho yakomeje gukorana umurava,akaba yusanye ikivi ishema”.
Umuyobozi wa Radi0 Izuba Eric Kayihura ashingiye kuri ibyo byose rero asanga biri mu kuri gushimira umunyamakuru nk’uwo,wabereye urugero abakiri bato,akaba acyuye igihe yayoboraga Radio Izuba.
Ku munsi wa kumushimira ni naho hazatangwa igihembo cyamwitiriwe kikazahabwa umunyamakuru wa Radio Izuba watowe na bagenzi muri uyu mwaka w’2009 ariko mu myaka iri imbere,icyo gihembo ngo kizashyirwa mu rwego rw’igihugu cyose.
Mu bahanzi bazitabira ibyo birori harimo icyamamare KITOKO uzwi cyane mu ndirimbo “Ikiragi”,umuhanzi DIPLOMAT bakunze kwita umushonji waguye isari,abana bakiri bato nka LILY G. na PACI,umuhanzi IRYAMUKURU ugira ibihangano byuzuye impanuro ndetse n’umuhanzi aba cyera bita Mukandoli,kubera indirimbo avugamo ngo Mukandoli yabwiye Kanyandekwe…
Ubuyobozi bwa Radio Izuba butangaza ko ibyuma bikunze ibirori byose byazatangazwa uko byakabaye.
Radio Izuba yashinzwe n’ishyirahamwe ADECCO mu mwaka w’2004.Mu byo yagezeho harimo kuba ari yo yonyine ifite za Fan Clubs (inshuti za Radio Izuba) hirya no hino; kandi mu banyamakuru bayo hakaba harimo n’abaturage basanzwe,batowe na bagenzi babo bagahabwa amahugurwa(Imboni).Harimo kandi n’utwana duto twigishijwe itangazamakuru.
Mu biganiro byayo umwanya munini ni uw’abaturage, dore ko yitwa Radio y’abaturage.
Byakusanyijwe NA MUHIRWA OLIVIER Igihe.com eastern province