Ibintu 8 umuhungu cyangwa umugabo agomba kumenya igihe asohokanye n’umukunzi we bwa mbere…

Publié le par OLIVIER

Mu by’ukuri iri ntabwo ari isomo abantu bagakwiye gufatira hano, ahubwo ushatse wakwibariza inshuti zawe uko zibigenza, sibyo se? ariko wenda ku rundi ruhande wasanga izo nshuti zawe ariyo mpamvu zabuze abakunzi! Gusa muri iyi minsi ibintu byarahindutse haba ku bakobwa cyangwa se abahungu buri wese yikorera ibye, rimwe na rimwe bimuviramo icyo benshi bita “Indobo” ni kibi cyane pe! Akenshi rero utu tuntu twagira icyo tukumarira ntiwinyuremo na gato.

Murebe mu maso

Ntagiye aho ngo mbeshye njye ibi sinabishobora, ariko nashobora kukwereka akamaro kabyo kandi kanini, abakobwa si buri gihe basohorera ibyo bashaka kuvuga mu magambo, rero iyo ugiye ukavuga cyane ntabwo ubona umwanya wo kureba we icyo ashaka kukubwira, kumureba rero bimwereka ko umwitayeho, nibyo abakobwa benshi baba bifuza, ko niba muri kumwe umwereka ko ariwe muri kumwe nta bindi uri gutekereza.

Mubaze ibibazo kandi utege amatwi ibisubizo bye
Birumvikana uba ushaka ko akumenya ariko ibi ni bibi cyane iyo akumenye mbere y’uko umumenya kuko ni wowe muhungu hagati aho, ugomba kumenya ibyo akunda n’ibimushimisha,mwagira ikintu mutemeranyaho mukakivugaho, ukumva ibitekerezo bye mbere y’uko yumva ibyawe, iyo akumenye mbere akumva ntagukunze niho ukura iyo “ndobo” twavuze haruguru, iyo ari wowe rero wamumenye mbere umenya uko ubyitwaramo mbere yo kuvuga amagambo wakwicuza nyuma.

Ba uwo uri we imbere ye


Abahungu kenshi bagira ngo urukundo rw’ukuri ruva ku byo ufite cyangwa uwo uri we… gusa si byo icyo nemera niba ukora I bukuru bizagufasha kumenyana n’ab’I bukuru, ariko ntabwo bisobanura ko bizaguha urukundo ushaka. Amafranga ntabwo urebye agura urukundo wenda arufasha gukomera, niba umukobwa yagukunze bya nyabyo azakubahira uwo uri we, si ngombwa rero gutira telefone nziza (ku banyeshuri) cyangwa inkweto kugira ngo umwemeze.

Ese indabo n’utundi tuntu nk’utwo ni ngombwa?

Iri ni ikosa ushobora kwicuza igihe kitari mu nsi y’amezi 6, mu by’ukuri ibi ni kimwe no kumubwira ngo “ndagukunda” ku nshuro ya mbere simvuze ko buri gihe bidakora ariko 98% ntibikora, ubwo ushatse kwigeragerezaho ako 2% gasigaye wagerageza ntacyo.

Ugize akantu umushyira niyo zaba izo ndabo nyuma y’iminsi mumenyanye biramushimisha cyane kuko binamwereka icyo umutekerezaho nyuma yo kumumenya, naho ku nshuro ya mbere yibaza ikintu kiri kukwihutisha ku buryo umuha ibintu umutaranamenyerana, rimwe na rimwe ushobora no kuba wikozeho ku buryo buri gihe uzajya usabwa kubizana kuko wabimumenyereje.



Inshuro ya mbere ntabwo ugomba kuyigira amateka, ngo niba umutumiye ahantu umujyane ahantu hadasanzwe ku buryo nawe bimugora ku byumva, ibi biza nyuma ku bantu bamaze kumenyerana, mushobora gusangira ikintu cyo kunnywa cyangwa kurya ariko muri ahantu hasanzwe ariko hatuje muri bushobore kuganira igihe cyose mwifuza.

Ubahiriza igihe

Ibi ni ngombwa cyane cyane igihe ari wowe ubwawe watanze iyo gahunda, ntugatume umukobwa agutegereza, inshuti zawe zishobora kukubwira ko ari byo bituma abona ko utamwikubita imbere, gusa ni igitekerezo kibi, ntabwo wabura na rimwe ikintu kigutinza gusa niba nabyo bibayeho muhamagare usabe imbabazi ubundi agutegereze azi ibyo urimo n’igihe uzira.

Ugomba gukora ibyo wiyemeje


Abakobwa benshi banga kwizezwa ibintu nyuma ntibibe, niba umubwiye ngo uzamuhamagara ejo bundi, muhamagare ejo bundi nturenzeho iminsi ibiri cyangwa itatu, kuko binatuma ubona icyo uvuga, niba udashaka kongera kubonana nawe utakunze ibihe mwagiranye, mubwire woroheje uti “nishimiye kukubona, ijoro ryiza”, ubwo nyuma yaho wahamagara utahamagara ntacyo uba wishinja kuko ntacyo wavuze.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article