Ni gute wasaba mu cyubahiro umukobwa gusohokana nawe ?

Publié le par OLIVIER



Iki ni ikibazo nubwo abantu bose batagiha agaciro kamwe ariko mu by’ukuri uko kutagiha agaciro niko gutuma benshi muri twe tumara imyaka n’imyaniko nta bakunzi tugira. Rimwe na rimwe ushobora kuba wihutiye kubaza uti “Ese wasohokana nanjye”, cyangwa se wabivugiye ahantu habi cyane bitari ngombwa, izo zose ari inama z’abandi ba selibateri nabo bumiwe, birumvikana ko inshuro nyinshi ziba zigomba kugukoraho.

Icyo nagerageje muri iyi nkuru n’ukwerekana bumwe mu buryo bushoboka bwo gusaba mugenzi wawe w’umukobwa ko mwasohokana mu cyubahiro kandi mu gihe gikwiye, kitanarenze iminota itanu.

• Mushyire ahantu muri mwenyine cyangwa umuhamagare kuri telefoni : hari abantu benshi bibwira ko kubwirira umuntu mu ruhame bimugufasha, sibyo kuko bishobora kumugufasha ariko iyo mugeze aho kuba mwenyine ni wowe ubaga ukifasha abo bandi badahari, kumubariza mu bantu benshi rero kugirango akunde akubwire “yego” si byiza cyane cyane ko iyo akubwiye “Oya” yumvwa n’amatwi menshi kandi bitari ngombwa.

• Muganirize bisanzwe: abakobwa bakwiye icyubahiro kandi kinini gusa ntibigipfa kugaragara muri iyi minsi ntawamenya impamvu, gusa kumwubaha ni byiza cyane kuko bituma abona ko mbere ya byose umwitayeho, ntuhite umugera imbere ubaza nk’aho yakwigishaga isomo utumvise neza nawe ugahita ubaza!

• Musekere, umufate neza: waba useka neza cyangwa nabi hano sicyo kibazo, iyo usekeye umuntu uwo ariwe wese bimwereka ko wishimiye kuba uri kumwe nawe, kandi ko umukunze (ukuyemo ya nseko y’agasuzuguro twese tuzi), ibi rero bituma agirira amatsiko ibyo umubaza kandi bikamushimisha.


• Baza icyakuzinduye : aha rero biragora cyane rwose, kuri njye nakwifuza kubibariza kuri telefoni, ariko niba muri kumwe niba ubira n’icyuya banza ukibire kuko ibikurikira ikibazo nibyo bitera ubwobwa kurusha kukibaza…numara gushyira umutima hamwe ubaze “(izina rye) wakwemera ko dusohokana” cyangwa se “wakwemera ko dusangira…”

• Ihangane utegereze : uyu mwanya rwose wahagarika amaraso yawe, niba washoje intambara ugomba no kuyirwana ntabwo ugomba kumara kubaza ngo wiruke cyangwa ufunge telephone, hagarara kigabo, utegereze…

• Umva igisubizo witonze: abakobwa kenshi bihagararaho ashobora kukubwira “Oya” ariko mu by’ukuri ashaka ko umuhata…nk’uko nabivuze ubushize iyo uteri no kumureba mu maso ibyo ntabyo ubona iyo utabibonye nta wundi uhomba Atari weho. Kandi ukirinda n’ingufu zawe zose kumuca mw’ijambo atarangije ntabwo uba uzi ibiri inyuma.

• Nagusubiza “Yego”: ni amahirwe yawe wakwigurira turbo cyangwa ikindi byaterwa nawe, ubundi nka nyuma y’umunsi ushatse watangira kumubwira ko urwo umukunda rwagukuye ku rwesero …

• Nagusubiza “Oya”: birababaje cyane, gusa ntakundi, icyo umenya neza ni uko ugomba kubaha ibyo akubwiye ntujye impaka na mba, niba musanzwe muziranye ushake ikindi uvuga mbere yo kuba usezeye ngo werekeze mu buriri.


Igihe rero mwatangiye gukundana ugomba kumukorera ikintu gituma yumva ko umwitayeho nk’ururabo, abantu benshi bibwira ko bitakibaho gusa bibaho kandi bifite akamaro kanini ururabo ruvuga byinshi cyane, kandi rubwira abakobwa bafite urukundo byinshi.

Niba rero wahakaniwe, ihangane cyane turifatanyije ubundi ukomeze ubuzima kandi umenye ko hari uwawe ugutegereje nubwo uwo wari wakunze wasanze mutari kubibona kimwe.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article