| Ni ibintu bigora cyane cyane iyo wari umufitiye urukundo ruhagije, iyo bibaye ngombwa ko mutandukana yaba aguhemukiye cyangwa ari wowe ubikoze ariko utabigambiriye, birababaza cyane. Ku buryo benshi birabagora kongera kwisubiranya; hari inama zimwe zishobora kugufasha kugarura ubuzima bwawe gahoro gahoro. • Shaka inshuti zawe : hamagara bagenzi bawe ubundi mupange igihe mwahurira mugakora ibintu byinshi bitandukanye byagufasha kuba wibagiwe ibibazo urimo, kuko uko urushaho kubyibagirwa nabyo bikuva mu mutwe. • Ongera ukore ibyo wakundaga : iyo ubonye umukunzi akenshi ntabwo mushobora guhuza ibintu 100%; buri gihe hari ibyo uba ukunda nawe atabikunda, ku buryo usabwa kutajya ubikora igihe muri kumwe. Iyo mutandukanye rero ugomba gutangira kujya wikorera ibintu utashoboraga gukora mukiri kumwe; bitanga cyane amahoro y’umutima. • Umwanya wo gukora ibyo waburiye igihe: iyo ufite umukunzi kenshi muba muri kumwe ku buryo inshuro nyinshi ushobora gutekereza gukora ikintu ariko ukabura umwanya kuko buri gihe mugomba kuba muri hamwe mukora utundi tuntu. Iyo mutandukanye rero niwo mwanya uba ubonye wo gutangira indi mishinga wifuje gukora ariko ntubishobore. • Ntukamuhunge : iyo ukomeje guhunga uwo mwabanaga bituma utamenyera igitekerezo cyo kuba mutakiri kumwe, ku bw’iyi mpamvu uba ugomba kwihanganira kuba ahantu ari, ku buryo binabaye ngombwa ko muganira wenda babicaje ahantu hamwe ugomba kubona icyo uvuga, ntiwicare uri gutitira. Igihe utangiye gushobora kuba waba ahantu nawe ari, biba bigaragaza ko wasubiranye ubuzima bwawe buzanzwe, uba ukwiye ishimwe kandi iminsi uba umaze kubamo ikwigisha byinshi ikanatuma umenya neza icyo ukeneye ubutaha. |