Inzu ndende cyane ku isi izatahwa ku italiki ya 04.01.2010

Publié le par OLIVIER


Iyi nzu yiswe Burj Dubai, izaba iherereye mu mujyi wa Dubai ho muri Emirates Arab Unis. Iyi nzu izaba ifite etage 162, ikazaba ipima metero Magana inani na mirongo itatu n’ebyiri (832 m). Uyu munara wubatswe na leta y’igihugu cya Emirate ibifashishwemo na kompanyi y’ubwubatsi yitwa EMAAR, ikaba yubatse iyi nzu mu gihe cy’imyaka itanu kuva kuwa 24.09.2004 kugeza 04.01.2010. Iyi nyibako iherereye rwagati mu mujyi mushya wa Dubai.

Nkuko bitangazwa na Mohammad Ali al-Abbar, umuyobozi wa EMAAR yubaka, yagize ati: “Iyi nyubako izatwara amafaranga arenga miliyari y’amadolari”.
Iyi nzu izaba igizwe n’ama biro, amazu yo guturamo, ndetse na Hoteri.

Impamvu iyi taliki y’itahwa ryemejwe ni uko uwo munsi Umwami wa Dubai mushya azaba yizihiza isabukuru ya kane amaze ari ku ngoma.

Ubundi inzu ndende yari iriho yari Taipei 101 yo muri Taiwan yo ikaba ifiye etage 101, ikaba ifite metero 508.

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article