Urutare rwa Ngarama kimwe mu byiza nyaburanga bya Gatsibo
Gatsibo ni kamwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba kakaba ari akarere gafite ibyiza nyaburanga bitandukanye, muri ibyo byiza nyaburanga bitandukanye igihe.com yasuye urutare rwa Ngarama.
Urutare rwa Ngarama ruherereye mu karere ka Gatsibo umurenge wa Ngarama akagari ka Ngarama, ni muri Centre ya Ngarama. Iyo uvuye i Kigali uca Kayonza werekeza iya Kagitumba wagera i Gabiro aho bita mu byapa bya Ngarama ugakatira mu kuboko kw’ibumoso aho ugenda ibirmetero 24 uvuye ku muhanda wa kaburimbo.
Iyo ugeze hejuru kuri urwo rutare uba witegeye imisozi ya Gatsibo,Bibare,Karama,Kimbogo,Burambira, ndetse n’imwe mu misozi yo mu burengerazuba bwa Uganda. Ni ahantu hanogeye ijisho uretse akayaga kaba gahari, ubasha no kwibonera ibyo abantu bavugako byaba ari Ibirenge bya Ruganzu,amajanja y’imbwaze ndetse hari n’ingoma kuri urwo rutare bavugako ari ingoma y’Umwami.
Nk’uko Karamira Yousufu uyu akaba ari umu motari w’imyaka mirongo itanu ukorera muri centre ya Ngarama yadutangarijeko uru rutare rufitiye akamaro kenshi abatuye i Ngarama uretse no kuba umuntu yajya kuruhukirayo ndetse no kuba abantu bajya kuhafatira amafato, we nk’ umumotari hamufitiye akamaro kubera abaza kuhasura nawe aboneraho akabona abagenzi atwara.
Ubwo igihe.com twasuraga ru rutare twahasanze abana bari mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye ndetse n’ikiciro rusange bari baje kuhigira badutangariza ko ari ahantu ho kwigira kuko haba hari amahumbezi kandi ntarusaku ruhari. Aho ingarama hakaba hari amacumbi abaje bacumbika bashobora kuraramo,hari amashuri nka APEM Ngarama, Groupe Scolaire de Gatsibo,ndetse hari n’ibindi bikorwa remezo nk’Ikigonderabuzima cya Ngarama, Urukiko,Amabanki n’ibindi bitandukanye.
Tukaba twashishikariza abantu kujya kwirebera ibyo byiza.