Umunyamakuru Amabilis Sibomana yahawe igihembo
Kuri uyu wa gatanu tarik ya 07/11/2009,mu nzu mberabyombi y'Akarere ka Ngoma habereye ibirori byo gutanga igihembo cYitiriwe umunyamakuru Amabilis SIBOMANA. Ibyo birori bikara byari byitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi batandukanye haba abayobozi baturutse muri ministeriy’itangazamakuru,abanyamakuru abayobozi batandukanye abahanzi ndetse n’imbaga y’abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye.
Muri ibyo birori byabanjirijwe n’umupirwa w’amaguru wahuje ikipe y’abanyamakuru ndetse n’ iy’Abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba umukino ukarangira ari ibitego 2 kuri 2,hanahembwe kandi umunyamakuru witwaye neza kuri Radio Izuba muri uyu mwaka w’2009, ariwe Madamu Rosette UWIMANA,ndetse hakaba harahembwe n’abandi bariri bagaragaje ubwitange ku kazi aribo Emilienne KAYITESI ndetse na Titien MBANGUKIRA,bakaba barahawe icyemezo by’ishimwe.
Ikipe y'abanyamakuru
Muri ibyo birori Umuyobozi mukuru wa Radio Izuba Bwana ERIC KAYIHURA yagaragaje ibigwi by’umunyamakuru muzehe Amabilis SIBOMANA avuga uburyo yagaragaje ubwitange buhambaye kukazi ndetse n’uburyo yagiye yitangira umwuga we w’ubunyamakuru,ndetse anamushimira byumbwihariko uburyo yateje imbere Radio izuba mugihe cy’imyaka ibiri yari amaze ayobora Radio izuba. Amabilis Sibomana yahawe icyemezo cy’ishimwe ndetse anahabwa n’inka y’imyana ndetse n’izindi mpano zitandukanye murwego rwo kumushimira ibyiza yakoze ndetse n’uruhare yagize muguteza imbere itangaza makuru ryo murwanda dore ko anarifitemo ubunararibonye aho yagakoze imyaka igera kuri 35 yose, muri iyo myaka akaba yaranakoze kuri Radio Rwanda imyaka 33.
Umuyobozi wa Radio Izuba yasabye ko iki gihembo cyajya murwego rw’igihugu kikajya gitagwa buri mwaka kumunyamakuru witwaye neza.
Mu ijambo Amabilis SIBOMANA yagejeje kubari aho yabashimiye uburyo bashyizeho uriya mutsi wo kumuha igihembo ndetse anaha impanuro abanyamakuru ababwirako umbwuga w’ubunyamakuru ari umwuga w’ingirakamaro ariko bisaba kuwukora uwukunze kandi ukawukora neza, ashishikariza abanyamakuru gukora akazi kabo neza kandi bakagakorera ku gihe badakererwa kugirango babashe kubyaza umusaroro ibyo bakora dore ko umunyamakuru ari ijisho rya Rubanda kandi ko itangaza makuru rifite uruhare runini mu mibereho ya buri munsi y’abaturage. Amabilis SIBOMANA yahawe igihembo arikumwe n’umuryango we.
Umwe mubari baje muri ibyo birori witwa Amabilis SIBOMANA yatangarije igihe.com ko yiyise Amablis kubera uyu munyamakuru Amabilis aho yitwaga SIBOMANA akuze agihe kubatizwa yumva ntarindi zina yakwitwa atari Amabilis kubera ukuntu yamukundaga.
Ibyo birori byanasusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Groupe EAST C yo mukarere ka Ngoma. Umwana muto LIL G wasusurukije abantu,ndetse uyu mwana akaba yaratangarije igihe.com ko ari nabwo bwambeye yari agaze mu ntara y’iburasirazuba atangaza ko yanashimishijwe n’ukuntu Abanyakibungo bitabira ibirori.
Undi mwana muto Paci nawe yakanyujijeho abasha guhagurutsa abari bateraniye munzu mberabyombi nawe yatangaije igihe.com ko yishimiye kuza mu Karere ka Ngoma ndetse anatangazako inzira ikiri ndende dore ko ariki umwana ariko akaba afite ikizere ko azatera imbere yagize ati :« Inzira iracyari ndende ariko hamwe no gusenga mfite icyizere ko nzatera imbere nkagera ku rwego rushimishije ».
Undi muhanzi wasusurukije abari aho ni Uwo bita Inyamukuru aho yaririmbye indirimboye « Ishyari » ndetse n’izindi ndirimbo ze zitandukane.
Hakurikiyeho Umunyamateka Diplomate wari witezwe n’abantu benshi ndetse wanabashije kubasusurutsa.
Umuhanzi KITOKO Niwe wasoje ibirori aho yacuranze indirimbo ze ziri kuri Album ye nsha nkiyi twa Usa na Bikiramaliya ndetse acuranga indirimbo nyinshi ze zintandukanye ndetse n’indirimboye izwi cyane « ikiragi » . KITOKO abajijwe uburyo yabonye abantu b’Ikibungo bitabiriye ibirori yatangarije igihe.com ko abantu bo mu Ntara bitabira ibirori cyane ndetse rimwe narimwe bakarusha ab’i Kigali.