Irak: Igitabo gitagatifu cyandikishijwe amaraso ya Saddam Hussein cyavugishije amangambure abayobozi
Mu gihugu cya Irak havumbuwe igitabo cyandikishijwe amaraso ya Saddam Hussein, none cyavugishije abayobozi bakuru b’ icyo gihugu amangambure aho bibaza niba bazakijugunya cyangwa bakazajya bakibukiraho amabi yakozwe na nyirubwite.
Icyo gitabo ngo gihishwe mu musigiti uherereye mu Burengerazuba bw’ Umujyi wa Bagdad, cyatangiye gukorwa mu myaka ya za 90 aho cyandikishijwe litiro 27 z’ amaraso bwite ya Saddam Hussein yafashwe mu gihe cy’imyaka ibiri.
Amakuru dukesha The Guardian akomeza avuga ko icyo gitabo cyahinduwe gitagatifu, ngo cyahishwe mu mwaka wa 2003 ubwo Abanyamerika bahinduraga umusaka igihugu cya Irak bagahirika ingoma ya Saddam Hussein.
Icyo gitabo ngo cyatangiye kwibazwaho na benshi, aho bibaza niba kirabikwa kikazajya kifashishwa mu kwibuka amarorerwa Saddam Hussein yasize akoze cyangwa niba kirajugunywa kikagenda buhere nk’uko nyiracyo yagiye.
Umuvugizi wa Minisitiri w’ Intebe wa Irak, Ali Al-Moussaoui, aribaza niba kizarimburwa nk’uko ishusho(statue) ya Saddam yari mu mujyi wa Bagdad Abanyamerika bayirimburanye n’imizi mu mwaka wa 2003.
Uwanditse icyo gitabo Abbas Shakir Joody al-Bagdadi kuri ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko imyaka ibiri yamaze yandika icyo gitabo cyiswe Coran de Sang(ikorowani y’ amaraso), ariyo myaka mibi yaranze ubuzima bwe, bityo akaba ashaka kuyibagirwa.