Israël : umuyaga ukase wagaragaje ishusho ibyumbye yari imaze ibinyejana byinshi munsi y’ubutaka

Publié le par OLIVIER

Muri iki gihugu cyakunze kugira amateka azwi cyane ku isi yose mu bitabo byinshi harimo na Bibiliya, ubu noneho umuyaga w’umuhengeri wahishuye ishusho ibumbye (statue) bivugwa ko yahageze mu minsi abaromani bayoboraga utu duce twose.

Nk’uko Reuters ibivuga iyi shusho yagaragaye ahitwa Ashkelon nyuma yo gukorwaho n’umuyaga ufite ingufu nyinshi cyane ndetse uvanze n’imvura. Uyu muyaga rero waje gukubura muri aka gace maze ugera aho ugaragaza iyi shusho imaze imyaka igera ku 1800!

Yoli Schwartz umuvugizi w’ibiro bya Israel bishinzwe amateka yak era yatangaje ati “ umuhengeri udasanzwe watangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru uteza abaturage ibibazo, maze unyuze Ashkelon utaburura iyi shusho yakozwe n’abaromani”.

Iyi shusho ipima 1m20, ikagira ibiro 200, iyo uyirebye iriho umugore wambaye umwitero n’inkweto zifunguye bakunda kwita “Sandales”, nyuma yo kuyibona rero bagerageje no kureba hafi yayo bashobora kuhasanga utundi tuntu dutandukanye natwo twahashyizwe muri iyi minsi.

Uyu muyaga rero nubwo werekanye ubundi bukungu bushya mu mateka wanangirije ibindi bikorwa by’amateka byari aho wagiye unyura kuko wari ufite umuvuduko ugera ku 100km/h.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article