Umugore yabyariye ku bwato bw’amapine
Uyu mugore ukomoka ubusanzwe muri Nigeria yari kumwe n’abandi bagenzi 37 bakubutse mu gihugu cya Nigeria bagenda ku bwato bukoreshejwe amapine, barimo bagerageza kwimuka rwihishwa ngo bagere mu gihugu cya Espagne. Igitangaje nuko yaje kwibaruka umwana!
Nk’uko AFP ibitangaza ubu bwato bwari buvuye mu gihugu cya Maroc butwaye abimukira batemewe (clandestins) 37 benshi bakomoka Nigeria, bwaje guhagarikirwa ku kirwa cyitwa Alboran nk’uko polisi ibitangaza, maze isanga umugore umwe yibarutse umwana w’umukobwa ku bw’ibyo ahabwa ubufasha n’abashinzwe umutekano wo mu mazi.
Ikinyamakuru El Pais cyanatangaje ko uyu mwana nyina yahise amuha izina rya Happiness, abandi bagenzi bari kumwe bajyanwe ku kirwa cya Motril naho uyu mubyeyi ajyanwa ku bitaro hamwe n’uruhinja rwe. Ikinyamakuru El Mundo cyatangaje ko abandi baje gushyirwa mu nkambi z’agateganyo zigenewe abimukira batemewe (clandestins).