ishuro nyinshi yagiye agera muri paradizo
Muri Indonesia, umugabo w’imyaka 70 ngo yasobanuye ko ishuro nyinshi yagiye agera muri paradizo, nyamara aho kugira ngo ayobokwe avuge n’uko ajyayo, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe w’igifungo, kuko ngo ibyo ni sakirirego ku idini ya Islam.
Ngo uwo mugabo, Bakri Abdallah, yari asigayi yiyita nk’umuhanuzi, nyuma yo gutangaza ko yamenye ibyahishuwe byera, muri izo ngendo ebyiri ze ajya kuri paradizo, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP
Ngo guhera ubwo, uwo mugabo yakurikiwe n’intumwa nyinshi, muri urwo rugendo rwe rutagatifu, aho bajyaga ku kirunga cya Rinjani, ikirunga na n’ubu kikiruka.
Ubu rero, uwo mugabo akaba amaze gukatirwa igifungo cy’umwaka umwe, azira ayo magambo yavuze, afatwa nka sakirirego mu gihugu cya Indoneziya
Nk’uko tubikesha Zigonet, ifatiye kuri AFP, ngo igihugu cya Indonesia gifite itegeko rihana bene ibyo bitekerezo ; ni ukuvuga ibyiyumviro byose bigaragara k ‘ibirwanya idini ya Islam, ubusobanuro, ndetse n’imyigishirize yaryo.