Kenya: Abaganga basanze telefoni igendanwa mu nda y’ umugororwa

Publié le par OLIVIER


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, abaganga bo mu bitaro bya Naivasha muri Kenya bamaze igihe kigera ku isaha babaga umugororwa ngo bamukuremo telefoni igendanwa bamubonyemo bakoresheje ikoranabuhanga ryifashisha Imirasire X(X ray).

Umuyobozi wa gereza ya Naivasha iherereye mu majyepfo y’ igihugu cya Kenya, Mwenda Patrick yavuze ko babaze uwo mugororwa basanga mu rwungano ngogozi rwe(appareil digestif) harimo telefoni igendanwa ipfunyitse mu gipapuro.

Mwenda Patrick yagize ati: «hifashishijwe imirasire yo mu bwoko bwa X, babasha kubona ko mu nda y’ uwo mugororwa harimo telefoni ». Yongeyeho ko biteye impungenge kubona abagororwa basigaye binjiza ibintu bitemewe muri buriya buryo, bikaba bigeze aho babihisha mu nda.

Umugororwa witwa Kosgey Bernard wakatiwe urwo gupfa ngo yari amaze iminsi arwaye impatwe(constipation) akaribwa no mu mara. Abaganga ngo nibo babashije kugaragaza ko uwo mugabo amaranye iminsi igera kuri 30 telefoni mu nda.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article